Wednesday, September 11, 2024

Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ukurikiranyweho kwica mushiki we babanaga mu nzu imwe yarangiza akamushyingura, yemereye ubuyobozi ko ari we wabikoze kuko yamuzitiraga akamubuza kugurisha isambu basigiwe n’ababyeyi.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Karambi muri aka Kagari ka Kinigi, bari bagiye muri uru rugo rw’umuturanyi wabo w’umugore w’imyaka 47 wabanaga na musaza we w’imyaka 45 ari na we ukekwaho kumwivugana.

Uyu murambo wa nyakwigendera wabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, mu gihe bikekwa ko yishwe ku munsi wabanje ku wa Kabiri tariki 03 Mutarama.

Nyuma yuko hamenyekanye amakuru y’ubu bwicanyi, inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zihutiye kuhagera, bataburura umurambo wa nyakwigendera, uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Aba baturage bavuga ko aya mahano ari ubwa mbere abaye muri aka gace, bakavuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umuvandimwe we naramuka ahamijwe iki cyaha yazahanishwa igifungo kiruta ibindi mu Rwanda kubera ubugome bw’indengakamere yabikoranye.

Aba baturage bagaragaza ubwoba batewe n’ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’umuturanyi wabo abukorera mushiki we, bavuze ko batakekaga ko ibintu nk’ibi byaba muri aka gace.

Umwe ati “Njye n’umugongo wacitse, twatitiye ahubwo bamuretse muri uyu Mudugudu twese yatumara, ahubwo mutugiriye neza, mwamujyana mukamurangiriza. Umuntu wishe mushiki we bavutse mu nda imwe, twebwe yatureka?”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarishe umuvandimwe we bapfuye amakimbirane bari basanganywe kuko yahoraga ashaka kugurisha isambu yabo ariko mushiki we akamwitambika.

Undi muturage yagize ati “Kubera ko yashakaga kuhagurisha akabyanga, yabonye ko wenda, yabonye ko wenda yamubera inzitizi ahitamo kumwica kugira ngo abone uko ahagurisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinigi, Uwingabire Fridance yasabye abatuye muri aka gace kudahungabanywa n’ubu bugizi bwa nabo bwakorewe umuturanyi wabo, abizeza ko inzego zibishinzwe izigiye gukora iperereza.

Uyu muyobozi avuga ko avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica mushiki we yiyemereye ko ari we wabikoze koko ariko ngo hari abandi bafatanyije ndetse na bo akaba yabatangaje.

Uyu muyobozi yagize ati “Yabyemeye, yemera ko yamwishe amuziza amasambu yashakaga kugurisha ariko mushiki we akamubera imbogamizi akamwangira.”

Uyu mugabo wemera ko yishe mushiki we afatanyije n’abandi bantu batatu, bose bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri station ya Nyamyumba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist