Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingabo za EAC zatangiye kugera mu kandi gace kagiye kurekurwa na M23

radiotv10by radiotv10
04/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ingabo za EAC zatangiye kugera mu kandi gace kagiye kurekurwa na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze kugera mu gace ka Rumangabo na ko kagiye kurekurwa na M23, igomba kuvamo mu masaha macye ari imbere.

Byatangajwe n’umutwe wa M23 mu butumwa watanze buherekejwe n’amafoto agaragaza izi ngabo za EACRF zamaze kugera muri Rumangabo.

Ubutumwa bwa M23 bugira buti “Ingabo z’Akarere za EACRF zamaze kugera muri Rumangabo. M23 izava muri ibi birindiro kuri uyu wa 05 Mutarama 2023.”

Uyu mutwe wa M23 ugiye kurekura aka gace ka Rumangabo nyuma yo kurekura akandi gace ka Kibumba yashyikirije izi ngabo za EACRF tariki 23 Ukuboza 2022.

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 kandi bwatangaje ko nyuma yo kurekura agace ka Rumangabo, uzakurikizaho n’agace ka Kishishe.

Uyu mutwe urwanira uburenganzi bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, washyize hanze itangazo wemeza ko wamaze kuva mu gace ka Kibumba tariki 23 Ukuboza 2022.

M23 kandi yatangaje ko ikomeje guhagarara ku cyemezo cyo gukomeza kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda ndetse ushimira ingabo za EACRF ku bw’imbaraga zikomeje kugaragaza mu gushaka amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − six =

Previous Post

Bavuze uko bifata iyo bumvise abana babo bavuga amazina y’ibitsina mu cyongereza

Next Post

Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi

Related Posts

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

by radiotv10
18/07/2025
0

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

by radiotv10
18/07/2025
0

The DRC Ministry of Foreign Affairs reaffirmed on Thursday that Minister Thérèse Kayikwamba Wagner had summoned the Ugandan Ambassador to...

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aratabariza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi zimuriwe mu...

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
18/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare bwakajije, rinavuga ko igisirikare...

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Eng.- AFC/M23 sends a message to DRC Government and warns the Burundian army

by radiotv10
18/07/2025
0

The AFC/M23 coalition, has urged the DRC authorities to cease intensified military attacks. It also accused the Burundian army of...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi

Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.