Undi mwana mu Rwanda yitabye Imana avuye ku ishuri azize impanuka yo idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza haraturuka inkuru ibabaje y’umwana w’umunyeshuri mu mashuri abanza witabye Imana azize impanuka yo gutwarwa n’amazi ubwo yajyaga gutoragura urukweto rwe rwari rwaguye mu muvu w’amazi.

Uyu mwana w’imyaka irindwi (7) yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 11 Mutarama 2023, mu Muduguru wa Rwakabanda, Akagari ka Ryamanyoni muri uyu Murenge wa Murundi.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Benon Gashayija yabwiye RADIOTV10 ko ubwo uyu mwana yari avuye ku ishuri yigaho ry’Urwunge rw’Amashuri (GS) Rwakabanda yajyaga gutoragura urukweto rwe rwari ruguye mu muvu w’amazi.

Yagize ati Kwa kundi imvura ihise abana batashye, amazi akimanuka ari menshi, hanyuma umwana aciye ku kiraro urukweto rwe rugwamo yari yambaye inkweto zifunguye, agenda arukurikiye agiye kurukuramo, amazi ahita amurusha imbaraga aramutwara.
Uyu muyobozi uvuga ko iyi mvura yaguye muri aka gace ntakindi yangije, yavuze ko umwe mu bana bari kumwe na nyakwigendera yahise ajya kubimenyesha ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abandi, bakihutira kuhagera bagasanga amazi yatwaye uyu mwana yamaze kwitaba Imana.

Uyu mwana w’umunyeshuri yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe, hari undi mwana w’umunyeshuri wo mu Mujyi wa Kigali witabye Imana azize impanuka y’imodoka yari ijyanye abanyeshuri ku ishuri bigaho, ikaza gukora impanuka igakomerekeramo abanyeshuri 25.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru