Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje uko M23 ishobora kubona intwaro ruhora rubeshyerwa kuyiha

radiotv10by radiotv10
12/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje uko M23 ishobora kubona intwaro ruhora rubeshyerwa kuyiha
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yongeye guhakana ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufasha M23, avuga ko imitwe yose iri muri DRC ifite uburyo ibonamo ubushobozi bw’amafaranga ari na bwo yifashisha mu kuba yabona ibikoresho, bityo ko na M23 ari zo nzira ishobora kunyura ngo igure intwaro n’ibindi bikoresho byose ikoresha.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyikirijwe akanama k’uyu Muryango gashinzwe amahoro n’umutekano [ntirasohoka mu buryo bwemewe] yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ndetse ko abarwanyi bawo bagaragaye bafite ibikoresho bihambaye birimo imbunda, impuzankano, imyambaro idapfumurwa n’amasasu ngo wahawe n’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Radio 10 muri iki gitondo, yavuze ko ubundi iriya raporo itari ikwiye kujya hanze mu gihe cyose aka kanama kayishyikirijwe katarayemeza cyangwa ngo kagire icyo kabivugaho.

Avuga kandi iyo raporo kwiye gushyikirizwa ku mugaragaro buri wese uyivugwamo ariko “ibyo ntibirakorwa.” Yifashishijwe na Guverinoma ya Congo mu rwego rwo kuyobya abantu.

Agaruka ku buryo imitwe nka M23 ishobora kubona ibikoresho, Alain Mukuralinda yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Igihugu gifite ubukungu yaba uburi munsi y’ubutaka no hejuru yabwo.

Yatanze urugero rw’umutwe nka FDLR unagarukwa muri raporo zishyirwa hanze n’imiryango itandukanye, ko winjiza amafaranga ukura muri ubwo bukungu yiba ndetse no mu misoro ikura mu baturage ibarirwa muri miliyoni 50 USD ku mwaka.

Ati “Niba umuntu abona miliyoni 50 z’amadolari ni iki cyamubuza kugura intwaro. Niba FDLR ikora gutyo ni ko n’indi mitwe ikora. Kuki wumva ko iyo mitwe igomba kubona amafaranga ikaza i Kigali cyangwa i Rubavu?”

Avuga ko nubwo M23 itemerewe kuba yajya ku isoko ryo kugura intwaro, ariko ishobora gukoresha abakomisiyoneri “Mujya mwumva banafashwe bagiye mu manza kubera ko bacuruza intwaro, kubera ko bagiye barenga ku bihano cyangwa ingamba ziba zarafashwe.”

Avuga ko atumva impamvu hakomeza kwirengagizwa ko uyu mutwe wa M23 na wo ugira amafaranga ukura ku butaka bukungahaye ku bukungu uba uriho, hagakomezwa kwegekwa ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda.

Ati “Gukomeza kwirengagiza ko aho bari babyaza umusaruro ibihari bakabona amafaranga bakajya kugura ibyo bashaka, byose ukaza ukabyegeka ku Rwanda… aho abantu bajye babanza basesengure.”

Bamwe mu basirikare bakuru muri FARDC bagiye bavugwaho gukorana n’iyi mitwe ifite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kuyigurisa intwaro.

Muri iki cyumwru, Umutwe wa M23 kandi wanahishuye ko nyuma yuko FARDC ishyize hanze impuzankano nshya, hari bamwe mu basirikare batangiye kuwusaba kuziwugurira.

Alain Mukuralinda akomeza ahakana ko abasirikare b’u Rwanda bigeze bakandagira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko n’ayo mafoto bavuze ko ari muri iriya raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, berekana abasirikare babiri b’u Rwanda bigeze gushimutirwa ku mupaka w’u Rwanda.

Ati “Reba amezi ashize bavuga ayo mafoto n’ibiki byose, uretse bariya bahungu babiri bafatiye ku mupaka, babuze undi musirikare w’u Rwanda berekana.”

Avuga ko kuba iyi raporo yarashyikirijwe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinze amahoro n’umutekano, ari na ko kazayisuzuma kasanga ibiyirimo bifite ishingiro, kakayishyira hanze.

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Kigali: Ukekwaho kwica uwo yari avuye gutahiriza inkwi havuzwe icyo yamuhoye

Next Post

Ibisobanuro by’umuhanzi w’Umuyarwanda wakoze ibyafashwe nko kwamamaza ubutinganyi

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba
IMIBEREHO MYIZA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umuhanzi w’Umuyarwanda wakoze ibyafashwe nko kwamamaza ubutinganyi

Ibisobanuro by’umuhanzi w’Umuyarwanda wakoze ibyafashwe nko kwamamaza ubutinganyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.