Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yongeye guhakana ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufasha M23, avuga ko imitwe yose iri muri DRC ifite uburyo ibonamo ubushobozi bw’amafaranga ari na bwo yifashisha mu kuba yabona ibikoresho, bityo ko na M23 ari zo nzira ishobora kunyura ngo igure intwaro n’ibindi bikoresho byose ikoresha.
Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyikirijwe akanama k’uyu Muryango gashinzwe amahoro n’umutekano [ntirasohoka mu buryo bwemewe] yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ndetse ko abarwanyi bawo bagaragaye bafite ibikoresho bihambaye birimo imbunda, impuzankano, imyambaro idapfumurwa n’amasasu ngo wahawe n’u Rwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Radio 10 muri iki gitondo, yavuze ko ubundi iriya raporo itari ikwiye kujya hanze mu gihe cyose aka kanama kayishyikirijwe katarayemeza cyangwa ngo kagire icyo kabivugaho.
Avuga kandi iyo raporo kwiye gushyikirizwa ku mugaragaro buri wese uyivugwamo ariko “ibyo ntibirakorwa.” Yifashishijwe na Guverinoma ya Congo mu rwego rwo kuyobya abantu.
Agaruka ku buryo imitwe nka M23 ishobora kubona ibikoresho, Alain Mukuralinda yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Igihugu gifite ubukungu yaba uburi munsi y’ubutaka no hejuru yabwo.
Yatanze urugero rw’umutwe nka FDLR unagarukwa muri raporo zishyirwa hanze n’imiryango itandukanye, ko winjiza amafaranga ukura muri ubwo bukungu yiba ndetse no mu misoro ikura mu baturage ibarirwa muri miliyoni 50 USD ku mwaka.
Ati “Niba umuntu abona miliyoni 50 z’amadolari ni iki cyamubuza kugura intwaro. Niba FDLR ikora gutyo ni ko n’indi mitwe ikora. Kuki wumva ko iyo mitwe igomba kubona amafaranga ikaza i Kigali cyangwa i Rubavu?”
Avuga ko nubwo M23 itemerewe kuba yajya ku isoko ryo kugura intwaro, ariko ishobora gukoresha abakomisiyoneri “Mujya mwumva banafashwe bagiye mu manza kubera ko bacuruza intwaro, kubera ko bagiye barenga ku bihano cyangwa ingamba ziba zarafashwe.”
Avuga ko atumva impamvu hakomeza kwirengagizwa ko uyu mutwe wa M23 na wo ugira amafaranga ukura ku butaka bukungahaye ku bukungu uba uriho, hagakomezwa kwegekwa ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda.
Ati “Gukomeza kwirengagiza ko aho bari babyaza umusaruro ibihari bakabona amafaranga bakajya kugura ibyo bashaka, byose ukaza ukabyegeka ku Rwanda… aho abantu bajye babanza basesengure.”
Bamwe mu basirikare bakuru muri FARDC bagiye bavugwaho gukorana n’iyi mitwe ifite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kuyigurisa intwaro.
Muri iki cyumwru, Umutwe wa M23 kandi wanahishuye ko nyuma yuko FARDC ishyize hanze impuzankano nshya, hari bamwe mu basirikare batangiye kuwusaba kuziwugurira.
Alain Mukuralinda akomeza ahakana ko abasirikare b’u Rwanda bigeze bakandagira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko n’ayo mafoto bavuze ko ari muri iriya raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, berekana abasirikare babiri b’u Rwanda bigeze gushimutirwa ku mupaka w’u Rwanda.
Ati “Reba amezi ashize bavuga ayo mafoto n’ibiki byose, uretse bariya bahungu babiri bafatiye ku mupaka, babuze undi musirikare w’u Rwanda berekana.”
Avuga ko kuba iyi raporo yarashyikirijwe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinze amahoro n’umutekano, ari na ko kazayisuzuma kasanga ibiyirimo bifite ishingiro, kakayishyira hanze.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10