Kigali: Ukekwaho kwica uwo yari avuye gutahiriza inkwi havuzwe icyo yamuhoye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo kwica mugenzi we, amukubise umukoropesho muri nyiramivumbi nyuma yuko bapfuye amafaranga 800Frw yamwishyuzaga kuko yari avuye kumuzanira inkwi.

Uru rubanza rwaburanishijwe mu kirego kihutirwa muri iki cyumweru, ruregwamo umugabo wakubise mugenzi we witwa Ntamakemwa Jean Baptiste bikamuviramo urupfu.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buburana n’uyu mugabo, mu rubanza rwabaye muri iki cyumweru tariki 09 Mutarama 2023, Ubushinjacyaha bwavuze ko nyakwigendera yatumye uyu mugabo inkwi zo gucana, azimuzaniye amwishyurza amafaranga 800 Frw babanza guterana amagambo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yahise yinyabya azana igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho akimukubita muri mu mutwe ku gice kitwa nyiramivumbi, ahita yikubita hasi ata ubwenge aza no kwitaba Imana.

Uregwa iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, yakemereye mu nzego zose yabarijwemo, yaba mu Bugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, akagisabira imbabazi.

Uru rubanza ruregwamo uyu mugabo wasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu, rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa mu cyumweru gitaha tariki 17 Mutarama 2023.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru