• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Burya ni umunyabigango: Harmonize yatunguye benshi kubera ibizigira bye

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Burya ni umunyabigango: Harmonize yatunguye benshi kubera ibizigira bye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize uri mu Rwanda, yatunguranye ubwo yari mu nzu ikorerwamo imyitozo mu Mujyi wa Kigali, kubera uburyo yubatse umubiri mu buryo benshi batakekaga.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, akakirwa n’inshuti ye Bruce Melodie ndetse n’umujyanama we Coach Gael, akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

Uretse gusura ibikorwa binyuranye, Harmonize usanzwe anakunda gukora imyitozo yo gutubura umubiri we, yagiye mu nzu y’imyitozo izwi nka Gym, mu Mujyi wa Kigali, aho yagiye yambaye aga T-Shirt bamwe bagatungurwa n’ukuboko kwe gushyitse.

Uyu musore yari yajyanye n’Umu-Dj w’Umunyarwandakazi ugezweho mu Rwanda, Dj Briane wanashyize hanze amafoto bari kumwe baganira.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto ya Dj Briane ari kumwe na Harmonize muri Gym, yagize ati “Njye n’umuvandimwe wanjye Harmonize, isange nko mu rugo muvandi.”

Harmonize kandi aherutse gutemberana na Bruce Melodie na Coach Gael mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena aho banidagaduriye bagakina umukino w’isiganwa ry’utumodoka duto.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu karere k’Ibiyaga bigari, yaje mu Rwanda ku butumire bwa Label ya 1:55 AM ya Coach Gael inabarizwamo umuhanzi Bruce Melodie wakoranye indirimbo n’uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania.

Bivugwa ko iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize iri mu bikorwa bizifashishwa mu gufungura ku mugaragaro iyi Label yamaze no gusinyisha umutunganyamuziki uzwi nka Element.

Harmonize na Dj Briane

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzabonimana charles says:
    3 years ago

    2001

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eleven =

Previous Post

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi icyo yavuze ku butinganyi cyatunguranye

Next Post

Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

Gukina nta bafana,…: Ibihano bishobora guhabwa Kiyovu ku bw’abafana bayo batutse Mukansanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.