Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda usigaye aba hanze araregwa ikirego gikomeye

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda usigaye aba hanze araregwa ikirego gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Umutare Gaby wakanyujijeho mu Rwanda ubu akaba asigaye aba hanze y’u Rwanda aho abana n’umugore we, aravugwa mu rubanza yarezwemo n’umugore umushinja kwihakana abana b’impanga babyaranye.

Uru rubanza rufitwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakiriye ikirego mu kwezi k’Ugushyingo 2023 nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe, ruregwamo Umutare Gaby uregwa n’umugore uvuga ko babyaranye abana mbere yuko uyu muhanzi akorana ubukwe n’umugore we babana ubu.

Uru rukiko kandi rwahamagaje ababuranyi mu nama itegura urubanza yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Mutarama 2023, yanitabiriwe n’uhagarariye uyu muhanzi nyarwanda usigaye aba hanze y’u Rwanda.

Uyu mugore urega Umutare Gaby, avuga ko babyaranye abana b’impanga bavutse tariki 08 Werurwe 2016, ubu bakaba bagiye kuzuza imyaka itandatu.

Uyu uvuga ko yabyaranye na Umutare Gaby, amushinja kuba yaratereranye abana, ntamufashe mu kubarera ndetse no kubaha ibindi byose nk’umubyeyi ugomba kubagiraho inshingano.

Muri iyi nama ntegurarubanza, uruhande rwareze, rusaba ko Umutare Gaby yemera aba bana nk’umubyeyi wabo, akabiyandikishaho mu irangamimerere ndetse akajya anatanga miliyoni 1 Frw buri kwezi nk’indezo.

Naho umunyamategeko wari uhagarariye Umutare Gaby yavuze ko aba bana bavugwa ko ari ab’umukiliya we, atari byo, ndetse ko biteguye kuba hakorwa ibizamini bya gihanga bya DNA kugira ngo barebe niba koko abo bana aria be cyangwa atari abe.

Muri iriya nama ntegurarubanza, havutse impaka ku ruhande ruzishyura amafaranga yo gukoresha ibizamini bya DNA, aho urwarezwe rusaba ko yazishyurwa n’abareze, naho urwareze rukifuza ko habaho kuyafatanya, ubundi ibizamini byazasohoka uruhande rutsinzwe rugasubiza amafaranga yatanzwe n’urundi.

Umutare Gaby utagikunze gushyira hanze indirimbo, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu butumwa bw’amashusho aba atangamo inama zafasha abantu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Icyakurikiye nyuma yo kuva kwiba moto bakikanga abapolisi bagakizwa n’amaguru

Next Post

M23 yahishuye ikihishe inyuma yo kuba Congo yarazanye Abacancuro bazobereye iby’urugamba

Related Posts

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje...

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo...

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

by radiotv10
11/10/2025
0

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma...

IZIHERUKA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho
MU RWANDA

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yahishuye ikihishe inyuma yo kuba Congo yarazanye Abacancuro bazobereye iby’urugamba

M23 yahishuye ikihishe inyuma yo kuba Congo yarazanye Abacancuro bazobereye iby’urugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.