Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda usigaye aba hanze araregwa ikirego gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Umutare Gaby wakanyujijeho mu Rwanda ubu akaba asigaye aba hanze y’u Rwanda aho abana n’umugore we, aravugwa mu rubanza yarezwemo n’umugore umushinja kwihakana abana b’impanga babyaranye.

Uru rubanza rufitwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakiriye ikirego mu kwezi k’Ugushyingo 2023 nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe, ruregwamo Umutare Gaby uregwa n’umugore uvuga ko babyaranye abana mbere yuko uyu muhanzi akorana ubukwe n’umugore we babana ubu.

Izindi Nkuru

Uru rukiko kandi rwahamagaje ababuranyi mu nama itegura urubanza yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Mutarama 2023, yanitabiriwe n’uhagarariye uyu muhanzi nyarwanda usigaye aba hanze y’u Rwanda.

Uyu mugore urega Umutare Gaby, avuga ko babyaranye abana b’impanga bavutse tariki 08 Werurwe 2016, ubu bakaba bagiye kuzuza imyaka itandatu.

Uyu uvuga ko yabyaranye na Umutare Gaby, amushinja kuba yaratereranye abana, ntamufashe mu kubarera ndetse no kubaha ibindi byose nk’umubyeyi ugomba kubagiraho inshingano.

Muri iyi nama ntegurarubanza, uruhande rwareze, rusaba ko Umutare Gaby yemera aba bana nk’umubyeyi wabo, akabiyandikishaho mu irangamimerere ndetse akajya anatanga miliyoni 1 Frw buri kwezi nk’indezo.

Naho umunyamategeko wari uhagarariye Umutare Gaby yavuze ko aba bana bavugwa ko ari ab’umukiliya we, atari byo, ndetse ko biteguye kuba hakorwa ibizamini bya gihanga bya DNA kugira ngo barebe niba koko abo bana aria be cyangwa atari abe.

Muri iriya nama ntegurarubanza, havutse impaka ku ruhande ruzishyura amafaranga yo gukoresha ibizamini bya DNA, aho urwarezwe rusaba ko yazishyurwa n’abareze, naho urwareze rukifuza ko habaho kuyafatanya, ubundi ibizamini byazasohoka uruhande rutsinzwe rugasubiza amafaranga yatanzwe n’urundi.

Umutare Gaby utagikunze gushyira hanze indirimbo, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu butumwa bw’amashusho aba atangamo inama zafasha abantu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru