Thursday, June 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yahishuye ikihishe inyuma yo kuba Congo yarazanye Abacancuro bazobereye iby’urugamba

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yahishuye ikihishe inyuma yo kuba Congo yarazanye Abacancuro bazobereye iby’urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje umugambi mubisha wihishe inyuma yo kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarahaye akazi abacancuro, unagaragaza ko yahonyoye amategeko mpuzamahanga.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, rivuga ko ibyakozwe na Guverinoma ya Congo bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga arwanya guha akazi, gukoresha, gutera inkunga ndetse no gutoza abacancuro, bikubiye mu myanzuro y’Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye yo ku ya 04 Ukuboza 1989.

Iri tangazo rya M23 rikomeza rigira riti “Guverinoma ya Kinshasa kandi ntabwo yarenze ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye gusa yavuzwe haruguru ahubwo n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ibi byakozwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa byo guha akazi abacancuro, bigamije umugambi mubisha.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka rikomeza rigira riti “Guverinoma ya Kinshasa yazanye amakuba mu Gihugu cyacu no mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika mu kuzana abantu bo hanze mu makimbirane akomeje kubaho ubwo yifashishaga abacancuro mu kurwanya M23 mu mirwano yose ihuriwemo ubufatanye bwa FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO na Mai-Mai.”

M23 ikomeza ivuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga kuba bwaritandukanyije n’iyi mitwe yiyambajwe ariko ko ikibabaje ari ukuba MONUSCO na yo yariyunze muri ubu bufatanye mu gihe intego yayo ari ukuba hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Iti “MONUSCO ikoresha drones mu gutahura ibirindiro bya M23 kugira ngo babone uko bagaba ibitero biremereye byo gutwika bakoresheje indege zabo za Sukhoi-25.”

M23 ivuga ko ibabajwe n’ibyo bitero by’indege bikomeje kugabwa mu bice bituyemo abaturage bikorwa ku bufatanye bwa FARDC n’iriya mitwe ndetse na MONUSCO.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =

Previous Post

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda usigaye aba hanze araregwa ikirego gikomeye

Next Post

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi icyo yavuze ku butinganyi cyatunguranye

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba, the former Minister of Justice in the Democratic Republic of Congo (DRC), who recently resigned amid corruption allegations,...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/06/2025
0

Mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeje gukaza umurego...

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya...

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

by radiotv10
18/06/2025
0

Polisi ya Kenya ikomeje guhangana n’urubyiruko rw'Aba-Gen Z ruri mu myigaragambyo yakajije umurego, yatangaje ko yataye muri yombi Umupolisi warashe...

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

by radiotv10
18/06/2025
0

Ibihugu bya Israel na Iran byongeye kurasana za misile ziremereye, ari na ko hakomeza gutangwa umuburo ku baturage ko aho...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

by radiotv10
19/06/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

19/06/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/06/2025
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

19/06/2025
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

19/06/2025
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

19/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi icyo yavuze ku butinganyi cyatunguranye

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi icyo yavuze ku butinganyi cyatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ya bisi itwara abagenzi mu zikoresha amashanyarazi zatangiye kwerecyeza mu Ntara

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.