Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda mu nama yigirwamo ingingo ijyanye n’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama iri kubera Dakar muri Senegal yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zo ku Mugabane wa Afurika, ifite insanganyamatriko igaruka ku kuzamura urwego rw’ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kwigira kwa Afurika.

Perezida wa Senegal, Macky Sall wafunguye iyi nana, yavuze ko igamije gutuma Afurika ihuriza hamwe imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibi bibazo, hibandwa mu gukora ubuhinzi bugezweho kugira ngo habeho kwihaza mu biribwa, biryo n’ibiciro by’ibiribwa ntibikomeze kubera umutwaro Abanyafurika.

Yavuze ko Afurika ikoresheje ubushobozi ifite, ishobora kwihaza mu biribwa ndetse ikanasagurira Isi yose, bikanatuma na yo irushaho gutera imbere ndetse n’abayituye bakarushaho kuva mu bibazo bamazemo igihe.

Ubwo muri iyi nama bagarukaga ku mbogamizi zikomeje kuzahaza imibereho y’Abanyafurika byumwihariko ku izamuka ry’ibiciro ku masoko, mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, hagarutswe ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Muri iyi nama kandi hanabayeho ikiganiro cyatanzwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bagiye bagaragaza ubunararibonye bw’Ibihugu byabo ndetse n’umusanzu wabo.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi wari umwe mu Bakuru b’Ibihugu batanze iki kiganiro, yavuze ko iterambere ry’Igihugu ayoboye rishingira ku mabuye y’agaciro ari muri iki Gihugu, ariko ko yanakomeje kuba intandaro y’umutekano mucye.

Aha ni ho Perezida, Felix Tshisekedi yahereye yongera gushinja u Rwanda ibinyoma ko ruteza umutekano mucye muri iki Gihugu.

Ati “Ubu nanone turi muri ibyo bibazo biterwa n’ubushotoranyi bw’u Rwanda rukorera Igihugu cyanjye kandi bimaze imyaka 20. Mbaye nk’ubigarukaho kuko numvise abantu benshi bavuga intambara u Burusiya bwateje muri Ukraine ariko ntitwibagirwe ko iki kibazo kimaze imyaka irenga 30 giterwa n’umuturanyi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iyi ni iturufu imaze kumenyerwa ikoreshwa n’abategetsi banyuranye ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bageze hose mu nama iyo ari yo yose, badashobora kubura kuvuga kuri ibi birego by’ibinyoma by’u Rwanda.

Gusa abayobozi baba bahagarariye u Rwanda muri izi nama, na bo ntibabura kubanyomoza bagaragaza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishinze imizi ku mbaraga nke z’ubuyobozi bwa kiriya Gihugu bwananiwe kurandura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC, ahubwo bukifatanya na yo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Kane tariki 26 ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko, ishusho y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bo muri Congo, bagenda bashinja u Rwanda biriya binyoma aho bageze hose, kandi bimwe mu Bihugu bikomeye bikabyemera ku mpamvu zinyuranye.

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwifuza ko ibibazo biri hagati yarwo na DRC bikemuka binyuze mu nzira z’amahoro ariko ko bitanarubuza kwitegura kwirwanaho mu gihe rwaba rushoweho intambara nkuko Congo ikomeje kugaragaza ko ibifite mu migambi.

Tshisekedi ari mu batanze ikiganiro muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 7 =

Previous Post

Abafashije umuhanzi uyoboye muri Gospel nyarwanda baramuvugaho ubuhemu

Next Post

Amakuru mpamo y’akayabo k’amafaranga yaguzwe rutahizamu ukomeye w’Amavubi

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mpamo y’akayabo k’amafaranga yaguzwe rutahizamu ukomeye w’Amavubi

Amakuru mpamo y’akayabo k’amafaranga yaguzwe rutahizamu ukomeye w’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.