Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Batanu bakurikiranyweho igikorwa cy’ubunyamaswa bakoreye umugabo n’umugore we batangiye kubiryozwa

radiotv10by radiotv10
02/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, ku byaha birimo ubwinjiracyaha mu bwicanyi, bakekwaho gukorera umugabo n’umugore we, ubwo babasangaga mu rugo rwabo bakabatemagura, bikaviramo umwe kwitaba Imana.

Aba bagabo batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi ndetse n’icyo gukubita no gukomeretsa bakoreye Bizimana Isaie n’umugore we.

Ibi byaha bakekwa kubikora mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2023, ubwo abo bagabo bakekwaho gusanga uyu mugabo n’umugore we mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, bakababatemagura.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo batanu bagiye muri uru rugo bitwaje imihoro, bagerayo bakajya ku kiraro cy’inka bakayikanga igahita yabira, ubundi Bizimana Isaie nyiri uru rugo agahita asohoka, ahageze bakamutemagura bakamuca akaboko kakavaho ndetse banamutema mu rwasaya.

Umugore w’uyu Bizimana yasohotse agiye kureba ibibaye ku mugabo we, na we baramutemagura ubwo yageragezaga gusubira mu nzu, bakamutema mu bitugu, ari na bwo abaturanyi bahise batabara bagasanga Bizimana amerewe nabi ariko atarashiramo umwuka, ariko akaza kwitaba Imana.

Umugore wa nyakwigendera yavuze ko yamenye abantu babiri muri bariya bateye urugo rwabo bakabatemagura, ari na bwo inzego zahise zibata muri yombi.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYIRIZA ABA BANTU

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa, kiramutse gihamye aba bantu bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000Frw).

Bakurikiranyweho kandi icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21  y’iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

U Rwanda rwavuze kuri Tshisekedi watakiye Papa Francis noneho akagura ibirego

Next Post

Perezida Kagame muri Senegal yakiranywe urugwiro n’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe baranaganira

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame muri Senegal yakiranywe urugwiro n’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe baranaganira

Perezida Kagame muri Senegal yakiranywe urugwiro n’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe baranaganira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.