Tuesday, August 11, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Icy’ingenzi gikekwa kuba cyajyanye Tshisekedi i Brazzaville ariko Ibiro bye ntibigikomozeho

Icy’ingenzi gikekwa kuba cyajyanye Tshisekedi i Brazzaville ariko Ibiro bye ntibigikomozeho

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko i Brazzaville, guhura na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo igihe yahawe n’Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akaba yatumije ibiganiro bihuriweho n’impande zose z’Abanyekongo.

Ni uruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye muri Repubulika ya Congo, nyuma y’iminsi micye Ambasaderi mushya w’Igihugu cye i Brazzaville, Roger Bokwala atangiye akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, bivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zinyuranye z’inyungu zihuriweho, zirimo uko umubano w’Ibihugu byombi uhagaze n’ibibazo by’ingenzi byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ibi byatangajwe, Félix Tshisekedi yagiriye uru ruzinduko i Brazzaville, habura iminsi micye ngo hagere ku itariki ntarengwa yo ku ya 15 Kanama yashyizweho n’ihuriro rya C64 ryo gutumiza ibiganiro ku rwego rw’Igihugu.

Iyi tariki ntarengwa yashyizweho na ririya huriro mu gihe Perezida Tshisekedi aherutse kugaragaza ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro bya politiki, ndetse abafite uruhare mu bya politiki ya Congo barategereje itangazo rya Perezida rizatangiza ku mugaragaro iyi gahunda.

Abasesenguzi bavuga ko kuba Tshisekedi yahisemo kujya kugisha inama Denis Sassou Nguesso, atari ingenzi, dore ko amaze imyaka myinshi afitanye umubano wa hafi na Kinshasa kandi ahora agishwa inama ku bibazo birebana na politiki n’umutekano muri Congo.

Nubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC bitaragaragaza ku mugaragaro isano iri hagati y’uruzinduko rwa Félix Tshisekedi n’ibiganiro bitegerejwe muri iki Gihugu, ni igikorwa cyitezweho umusaruro n’ingingo byihariye muri politiki yacyo.

DRC iri guca mu bihe bidasanzwe bikomeye birimo ibibazo bw’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’iki Gihugu ndetse n’amacakubiri akomeye ya politiki imbere mu Gihugu.

Iki kibazo cy’umutekano cyiyongera ku kindi gikomeye kijyanye n’umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, utavugwaho rumwe, aho ndetse ririya huriro ritawukozwa, risaba ko uhagarikwa, mu gihe Perezida we awubonamo amahirwe akomeye yamugumisha ku butegetsi akazabasha kwiyamamariza indi manda ubwo ebyiri ziteganywa zizaba zirangiye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =