Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bwemeje ko bwakiriye ibaruwa ya APR FC igaragaza ko ititeguye gukina Igikombe cya Super Cup cy’amakipe ane, ndetse ko bugiye kuzisuzuma, zigafatwaho icyemezo.
Byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, wavuze ko ibaruwa y’ubuyobozi bwa APR FC, yakiriwe ejo hashize ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2026.
Yagize ati “Ibaruwa twayibonye ejo tariki ya 10 Kanama nimugoroba saa 17:39, ivuye mu Bunyamabanga Bukuru bwa APR FC.”
Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yakomeje agira ati “Impamvu zabo zizasuzumwa, ibindi bikurikiyeho muzabimenyeshwa mu minsi iri mbere.”

Ni nyuma yuko kandi Umutoza wa APR, Abderrahim Taleb atangaje ko iyi kipe ititeguye gukina irushanwa rya Super Cup nyuma yo gukorwamo impinduka rigashyirwamo amakipe ane.
Uyu mutoza avuga ko imiterere y’iki Gikombe yari isobanutse, bityo ko batumva impinduka zashyizwemo, kuko nta handi igikombe cyakiniwe imikino ine.
Uyu mutoza yari yagize ati “Ikipe yacu yandikiye FERWAFA, turashaka gukina Super Coupe y’umukino umwe. Kuki tugomba gukina imikino ibiri? Ahandi byabaye ni he?”
Kugeza ubu, amakuru agaragaza iri rushanwa rizakinwa n’amakipe ane, ari yo APR FC, Police FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.
Iyi baruwa y’Ubuyobozi bwa APR FC, buyandikiye FERWAFA habura iminsi micye ngo imikino y’iki gikombe itangire, dore ko izaba mu mpera z’icyumwe gitaha, tariki 22 Kanama 2026.
RADIOTV10