Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bidateye kabiri Congo iratunguranye ihita itangaza ibinyuranye n’ibyemerejwe i Burundi

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bidateye kabiri Congo iratunguranye ihita itangaza ibinyuranye n’ibyemerejwe i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umunsi umwe Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama idasanzwe bakemeranya ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iganira na M23, Guverinoma y’iki Gihugu, yatsembye ivuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe, igaragaza ibyo ukwiye kubanza kubahiriza.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo usaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’imitwe yose irimo na M23 yakomeje guheza mu biganiro.

Muri iyi nama yabereye i Bujumbura, Perezida Felix Tshisekedi yemeye ko Guverinoma ye izaganira n’umutwe wa M23, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh wari muri iyi nama.

Gusa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye ibyo kuganira n’uyu mutwe wa M23 yamaze kubatiza uw’iterabwoba.

Mu kiganiro Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, yavuze ko badashobora kuganira na M23.

Yagize ati “Ntabwo twiteguye kugirana ibiganiro na M23. Byumvikane neza, hari ibigomba kubahirizwa kugira ngo tuganire na M23 no kubura umubano n’u Rwanda kandi bikubiye mu byemezo by’i Luanda. Icya mbere ni hagomba guhagarikwa imirwano, bakarekura ibice bafashe bagasubira muri Sabyinyo, ubundi tukaba twagirana ibiganiro.”

Patrick Muyaya yakomeje avuga ko mu gihe ibi bitakubahirizwa, Guverinoma ya Congo Kinshasa idashobora kuganira na M23.

Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya DRC yanagarutse kuri iriya nama y’i Bujumbura, avuga ko Perezida Tshisekedi nta nyandiko yaba yarashyizeho umukono, nkuko byagaragajwe mu mafoto.

Yagize ati “Hari amafoto yagiye acaraca ariko nta nyandiko Perezida wa Repubulika yashyizeho umukono hariya, icyabaye byari ibiganiro byateguwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, cyakora muri biriya biganiro habayeho gusasa inzobe.”

Patrick Muyaya yavuze ko nta mpamvu yo kuba Igihugu cye cyari kugira ibyemezo gisinyaho mu gihe cyemera imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 18 =

Previous Post

VIDEO: Mu Rwanda habonetse isoko banyuzamo bagahindura urusengero bakiragiza Uwiteka

Next Post

Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Related Posts

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yasheshe Inteko Ishinga amategeko nyuma yuko hari hateganyijwe amatora y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agamije kumukura...

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

by radiotv10
14/10/2025
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana ishyirwa...

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

IZIHERUKA

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina
FOOTBALL

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

14/10/2025
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

14/10/2025
U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.