Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore biyemerera kwica uwakoraga uburaya bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe bavuze icyo bamuhoye kibabaje

radiotv10by radiotv10
08/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abasore biyemerera kwica uwakoraga uburaya bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe bavuze icyo bamuhoye kibabaje

Photo/Internet: Ntihuye n'uvugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bakekwaho kwica umugore wakoraga uburaya bikekwa ko bari batahanye aho yari atuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe, bariyemerera icyaha bakavuga ko bivuganye nyakwigendera kuko yari yibye ibihumbi bitatu umwe muri bo.

Aba basore babiri bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bakekwaho gukora iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi mu ijoro ryo ku ya 02 Mutarama 2023.

Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Gisiza mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, cyamenyekanye muri iryo joro ryo ku ya 02 Mutarama saa tanu na mirongo itanu (23:50’).

Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore bamaze kwica nyakwigendera, bamushyize mu mufuka w’ibishingwe kugira ngo nihaza kwira baze kujya kumujugunya mu mugezi wa Yanze.

Nyuma yuko aya makuru amenyekanye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihutiye kuhagera rusanga nyakwigendera azingazingiye mu mufuka.

Ubushinjacyaha buvuga ko RIB yasanze nyakwigendera asa nk’uwishwe kuko yari yarumye ururimi, ndetse bari babanje kumuvanamo imyenda yose.

Uyu mugore wishwe, yari asanzwe akora uburaya ndetse amakuru yaturutse mu baturanyi, avuga yari yatahanye n’aba basore bakurikiranyweho kumwica.

Ubushinjacyaha buvuga ko abakekwaho icyaha, bacyemera, bakavuga ko bafatanyije kumwica bamuhoye ko yibye umwe muri bo amafaranga ibihumbi bitatu (3 000Frw).

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Umuraperi ukomeye mu Rwanda yahishuye ibanga ritari rizwi hagati ye n’uyoboye R&B Nyarwanda

Next Post

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yakoze impanuka

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yakoze impanuka

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yakoze impanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.