Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Habaye impanuka idasanzwe nk’iherutse kuba muri Gasabo igahitana 11

radiotv10by radiotv10
20/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Habaye impanuka idasanzwe nk’iherutse kuba muri Gasabo igahitana 11
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma, habaye indi mpanuka nk’iherutse kuba mu Karere ka Gasabo yo ikanahitana abantu, aho ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu ariko bwo Imana yakinze akaboko.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, aho ubu bwanikiro bw’ibigori buherereye mu Mudugudu wa Ntovi mu Kagari ka Ntovi, bwagwiriye abantu.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko abantu bagwiriwe n’ubu bwanikiro, bagera muri 20 ndetse bamwe bagakomereka bakajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumbeli, Daniel Mugabo yemeje ko iyi mpanuka yabaye, ndetse ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu abantu bakomerekeye muri iyi mpanuka bakiri kwa muganga ari bane (4) barimo babiri (2) bakomeretse cyane bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kibungo, mu gihe abandi babiri (2) bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.

Avuga ko ubwo iriya mpanuka yabaga, bamwe mu bagwiriwe n’ubu bwanikiro, bagize ikibazo cy’ihungabana gusa kidakanganye, bakaza gutaha mu ngo zabo.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye indi imeze nka yo, yabereye mu Kagari ka Gasagara muri uyu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yabaye tariki 03 Gashyantare 2023, igahitana abantu 11.

Ni impanuka yagarutsweho cyane, ndetse Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarihanganishije imiryango y’abahitanywe na yo, inabafasha mu bikorwa byo kubaherecyeza inifatanya n’imiryango yabo muri iki gikorwa cyo kubashyingura cyabaye tariki 05 Gashyantare 2023.

RADITV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 18 =

Previous Post

Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana

Next Post

Imodoka zinywa ibikomoka kuri Peteroli zatangiye gucibwa burundu

Related Posts

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo
MU RWANDA

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imodoka zinywa ibikomoka kuri Peteroli zatangiye gucibwa burundu

Imodoka zinywa ibikomoka kuri Peteroli zatangiye gucibwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.