Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Jérôme Chico Tshitambwe yatangaje ko biteguye urugamba n’u Rwanda kandi ko ubu noneho bizeye kurutsinda.

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yuko itsinda ry’abasirikare yari ayoboye bakubutse mu ruzinduko mu Bihugu bimwe bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije gutsimbataza imikoranire n’Ibisirikare by’ibindi Bihugu mu rwego rwo kwigobotora ibibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ni yo ntego y’urugendo rwo gushaka abaterankunga twakorana. Habayeho ibiganiro byitezweho kuzatanga umusaruro ushimishije uhereye muri iki gihe.”

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe usanzwe anashinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri FARDC ndetse akaba n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, yavuze ko ikindi baheraho bashimangira ko ubu bufatanye n’Ibihugu bya SADC buzatanga umusaruro, ari uko atari ubwa mbere bibafashije guhangana n’u Rwanda ngo kuko no mu myaka y’ 1999 na 2000 yabafashije.

Muri iki kiganiro yakunze kuvugamo ko Igihugu cye kiri kurwana n’u Rwanda na M23, yavuze ko ubu bufatanye bwa SADC bugiye gufasha DRC gutsinda urugamba.

Yagize ati “Intambara duhanganyemo n’u Rwanda tugiye kuyitsinda kandi ibice byose byigaruriwe tuzabyisubiza kandi tubasubize inyuma hatabayeho uburyo ubwo ari bwo bwose bw’imishyikirano.”

Yavuze kandi ko Umugaba w’ikirenga wa FARDC, akaba Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi yakoresheje imbara zishoboka kugira ngo Igihugu cye gikurirweho ibihano cyari cyafatiwe mu bya gisirikare, bityo ko ubu igisigaye ari ukwivuna abanzi.

U Rwanda rwo rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse ko nta bufasha ruha umutwe wa M23, mu gihe uyu musirikare yongeye kuvuga ko FARDC iri kurwana n’u Rwanda na M23.

Uyu Mujenerali wa FARDC kandi atangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe gusa, hari abasirikare b’iki Gisirikare bakoze igisa n’igitero ku Rwanda, aho barashe amasasu ku ruhande rw’u Rwanda ku mupaka uruhuza na DRC mu Karere ka Rusizi.

Ni igitero cyaje gisanga Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja, zihita zikozanyaho n’aba ba FARDC, bahise bahindukira bagasubira mu Gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranye, bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralina, ubwo yagarukaga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranyi, yavuze ko ari kimwe mu bindi byinshi byakozwe na Guverinoma ya Congo ikomeje gushaka icyatuma Ibihugu byombi byisanga mu ntambara kugira ngo ibone iturufu ikomeza kurishisha ku birego by’ibinyoma ishinja u Rwanda.

Mukuralinda wamaraga impungenge abakekaga ko u Rwanda rwaba ruri kurwana na Congo, yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari. Mbere na mbere u Rwanda nta ntambara rushaka, rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera ko iki kibazo kizakemuka mu nzira z’imishyikirano.”

Gusa Guverinoma y’u Rwanda nubwo yakunze kuvuga ko itifuza kujya mu ntambara, yanavugaga ko igihe cyose rwayishorwamo rwiteguye kuyirwana rwemye kuko ibyangombwa byose rubifite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 13 =

Previous Post

Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

Next Post

Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Related Posts

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza...

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.