Thursday, August 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Jérôme Chico Tshitambwe yatangaje ko biteguye urugamba n’u Rwanda kandi ko ubu noneho bizeye kurutsinda.

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yuko itsinda ry’abasirikare yari ayoboye bakubutse mu ruzinduko mu Bihugu bimwe bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije gutsimbataza imikoranire n’Ibisirikare by’ibindi Bihugu mu rwego rwo kwigobotora ibibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ni yo ntego y’urugendo rwo gushaka abaterankunga twakorana. Habayeho ibiganiro byitezweho kuzatanga umusaruro ushimishije uhereye muri iki gihe.”

Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe usanzwe anashinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri FARDC ndetse akaba n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, yavuze ko ikindi baheraho bashimangira ko ubu bufatanye n’Ibihugu bya SADC buzatanga umusaruro, ari uko atari ubwa mbere bibafashije guhangana n’u Rwanda ngo kuko no mu myaka y’ 1999 na 2000 yabafashije.

Muri iki kiganiro yakunze kuvugamo ko Igihugu cye kiri kurwana n’u Rwanda na M23, yavuze ko ubu bufatanye bwa SADC bugiye gufasha DRC gutsinda urugamba.

Yagize ati “Intambara duhanganyemo n’u Rwanda tugiye kuyitsinda kandi ibice byose byigaruriwe tuzabyisubiza kandi tubasubize inyuma hatabayeho uburyo ubwo ari bwo bwose bw’imishyikirano.”

Yavuze kandi ko Umugaba w’ikirenga wa FARDC, akaba Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi yakoresheje imbara zishoboka kugira ngo Igihugu cye gikurirweho ibihano cyari cyafatiwe mu bya gisirikare, bityo ko ubu igisigaye ari ukwivuna abanzi.

U Rwanda rwo rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse ko nta bufasha ruha umutwe wa M23, mu gihe uyu musirikare yongeye kuvuga ko FARDC iri kurwana n’u Rwanda na M23.

Uyu Mujenerali wa FARDC kandi atangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe gusa, hari abasirikare b’iki Gisirikare bakoze igisa n’igitero ku Rwanda, aho barashe amasasu ku ruhande rw’u Rwanda ku mupaka uruhuza na DRC mu Karere ka Rusizi.

Ni igitero cyaje gisanga Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja, zihita zikozanyaho n’aba ba FARDC, bahise bahindukira bagasubira mu Gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranye, bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralina, ubwo yagarukaga kuri iki gikorwa cy’ubushotoranyi, yavuze ko ari kimwe mu bindi byinshi byakozwe na Guverinoma ya Congo ikomeje gushaka icyatuma Ibihugu byombi byisanga mu ntambara kugira ngo ibone iturufu ikomeza kurishisha ku birego by’ibinyoma ishinja u Rwanda.

Mukuralinda wamaraga impungenge abakekaga ko u Rwanda rwaba ruri kurwana na Congo, yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari. Mbere na mbere u Rwanda nta ntambara rushaka, rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera ko iki kibazo kizakemuka mu nzira z’imishyikirano.”

Gusa Guverinoma y’u Rwanda nubwo yakunze kuvuga ko itifuza kujya mu ntambara, yanavugaga ko igihe cyose rwayishorwamo rwiteguye kuyirwana rwemye kuko ibyangombwa byose rubifite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

Next Post

Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Related Posts

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

by radiotv10
14/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko iteka ahora asaba Imana imbabazi ku byo yaba ataritwayeho neza...

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

by radiotv10
14/08/2025
0

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo icyenda bahoze mu gisirikare cy’iki Gihugu bagiye muri Ukraine...

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

by radiotv10
14/08/2025
0

Haravugwa imirwano muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’uruhande bahanganye...

Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

by radiotv10
14/08/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 19 USD (agera muri...

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

by radiotv10
13/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvuga ko Igisirikare cy’iki Gihugu (UPDF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ari...

IZIHERUKA

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

by radiotv10
14/08/2025
0

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

14/08/2025
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

14/08/2025
U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

14/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Hatangajwe icyafashije Polisi gutahura umugabo wagurisha iby’umutungo wa Leta akishyirira mu mufuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.