Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda wahagaritswe n’ikipe ye yasigiye umutoza ubutumwa buremereye

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda wahagaritswe n’ikipe ye yasigiye umutoza ubutumwa buremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Imran Nshimiyimana wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda wigeze no kujya anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yahagaritswe n’ikipe ya Musanze FC, ariko yanga kugenda aripfanye abwira umutoza we ijambo ryasigaye rimukorogoshora.

Imran wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Musanze FC bubinyujije mu mutoza wayo Adel, umushinja imyitwarire idahwitse.

Icyatumye ahagarikwa

Umuzi nyirizina w’iki kibazo ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona aho Musanze FC yanyagirwaga na Police FC ibitego 4-0 kuri Stade ya Muhanga tariki 19 Gashyantare.

Uyu mukino ukirangira abakinnyi bakoze inama ya tekiniki mu rwambariro n’umutoza wabo Adel, uyu mutoza yasesenguye imigendekere y’umukino asobanurira abakinnyi be amakosa bakoze ndetse anabereka uko bazayakosora ku mukino uzakurikiraho bazakiramo APR FC kuri Stade Ubworoherane.

Nyuma y’iyi nama nto ya nyuma y’umukino, umutoza yasabye abakinnyi kujya mu modoka ikipe igataha, Imran nk’umukinnyi mukuru yateye hejuru avuga ko abatoza b’ikipe bakinishijwe nabi, ibi ntibyanejeje umutoza mukuru, wari umaze iminsi atanezezwa n’umusaruro w’uyu mukinnyi.

Ubwo ikipe yageraga i Musanze abatoza ba Musanze FC hagati yabo bafashe icyemezo cy’uko uyu musore atazagaruka mu ikipe kuko babonaga atangiye kugumura bagenzi be.

Uyu mukinnyi utarahise amenyeshwa ko yahagaritswe mu ikipe, yaje mu myitozo ku wa Mbere  asohorwa shishi itabona n’umutoza, Imran na we uzwiho kuvoma hafi abwira umutoza Adel n’ijwi riranguruye ati “ntiwubaha abakinnyi bakuze mu ikipe, udusuzuguza abapeti.”

Umutoza na we uzwiho kutaripfana yahise asubiza uyu mukinnyi ati “abakinnyi bakuru muri ruhago ni Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kandi abo ntabo mfite hano muri Musanze FC, ubu nonaha nsohokera mu ikipe singukeneye.”

Kugeza ubu Imran ntakiri ku rubuga rwa Whatsapp rw’ikipe ahuriraho na bagenzi be n’ubwo atarahagarikwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’ikipe ye ya Musanze FC.

Ahagaritswe mu gihe ikipe ya Musanze FC iri kwitegura umukino bazakiramo ikipe ya APR FC mu mpera z’iki cyumweru kuri stade Ubworoherane, umukino baheruka kuhakinira umwaka ushize, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0 cyatsizwe na imran Nshimiyimana wamaze guahagarikwa n’umutoza Adel.

Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda waregwaga gusambanya umukozi wo mu rugo yafatiwe icyemezo

Next Post

Icyakundaga kuvugwa n’umugore ukekwaho kwica umugabo we cyumvikanamo umugambi

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa
AMAHANGA

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

by radiotv10
11/11/2025
0

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’abana babo haravugwa impamvu idasanzwe yabibateye

Icyakundaga kuvugwa n’umugore ukekwaho kwica umugabo we cyumvikanamo umugambi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.