Abasore batatu bakewaho kwiba umucuruzi wo mu Karere ka Karongi amafaranga 981 100 Frw, bafatiwe mu kabari bari gusangira inzoga, bamaze kuryamo arenga ibihumbi 100 Frw.
Aba basore batatu bafashwe ku mugoroba saa kumi n’ebyiri ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nyuma yuko umucuruzi bakekwaho kwiba atanze amakuru.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu mucuruzi yavugaga ko akeka ko yibwe n’umugabo waje amubwira ko ashaka ibicuruzwa bitandukanye, akajya kubimushakira mu bubiko, yagaruka akabuba 981 100 yari agiye kujya kubitsa kuri banki.
CIP Mucyo Rukundo avuga ko uyu mugabo wibye uyu mucuruzi yari kumwe na mugenzi we bazanye kuri moto agasigara hanze.
Ati “Yaketse ko ari we winjiye akayakura muri kontwari kuko bagarutse akayabura, nyuma yuko bakije moto bakagenda amwizeza ko agiye kuyabikuza kuri banki akabona kugaruka kwishyura.”
Uyu muyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje agira ati “Bose uko ari babiri baje gufatirwa mu kabari ku mugoroba w’uwo munsi, mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera barimo gusangira inzoga na mugenzi wabo, biyemerera ko bafatanyije ubu bujura.”
Yavuze ko ubwo bafatwaga basanganywe ibihumbi 848 800Frw bavuga ko hari andi bamaze gukoresha batazi umubare wayo.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB), ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
RADIOTV10
Bahanwe kbs