Uko hatahuwe ibyaha bikekwa ku barimo Umuyobozi w’ishuri muri Rutsiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi batatu b’ikigo cy’ishuri ribanza ryo mu Karere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, byakozwe mu kwezi gushize. Haravugwa uko byatahuwe.

Aba bakozi b’ishuri batawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 22 Gashyantare 2023, barimo umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Murambi, umwungirije ndetse n’ushinzwe icungamutungo muri iki kigo cy’ishuri.

Izindi Nkuru

Uretse icyaha cyo gukurura imvururu muri rubanda, aba bakozi b’ishuri, banakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye n’icyaha cyo gukwirakwiza amakuru atari yo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’aba bakozi b’ikigo cy’ishuri bakurikiranyweho ibyaha bitatu.

Abafunzwe ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihango kugira ngo hakorwe iperereza rizatuma uru rwego rukora dosiye ikubiyemo ikirego.

Amakuru avuga ko ibyaha bikekwa kuri aba bakozi b’Ikigo cy’Ishuri bakoze ibi byaha mu kwezi gushize kwa Mutarama 2023 bakabikorera mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Buhindure mu Murenge wa Kigeyo.

Bivugwa ko ibi byaha byamenyekanye nyuma yuko umwe muri aba bakozi ashyize hanze amajwi yafashe mugenzi we yumvikanamo amagambo arimo agize ibyo byaha bakekwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru