Umukobwa utazibagirana muri Miss Rwanda yasezeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ko yimariyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Benshi bamuzi nka Miss Gisabo ariko amazina ye nyakuri ni Hirwa Uwase Honorine witabiriye Miss Rwanda ya 2017 akegukana ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi muri iri rushanwa (Miss Popularity), ubu yamaze gusezerana n’umusore yakunze kugaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo.

Miss Gisabo, izina yahawe ubwo yavugaga ko umukobwa mwiza aba ari uteye nk’Igisabo, yanaje kwigaragaza cyane muri Miss Rwanda ya 2017 ariko ntiyegukanye ikamba rya Miss Rwanda ariko irya Miss Popularity ryabaye irye.

Izindi Nkuru

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, ntakiri ingaragu mu bitabo by’irangamimerere kuko yasezeranye na Mugisha Nsengiyumva Christian bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bombi bashyize akaboko kamwe ku idarapo ry’u Rwanda ubundi akandi bakakazamura, bakarahirira ko nyuma yo kumva icyo amategeko asaba abashyingiranywe bemeye nta gahato kuba umugore/umugabo w’undi.

Basezeranye nyuma y’igihe Miss Uwase Hirwa Honorine agaragaza uyu musore ko bakundana uruzira uburyarya dore ko yakunze kumugaragaza ku mbuga nkoranyambaga bari gutemberera mu bice binyuranye by’Isi birimo nko mu mujyi wa Dubai n’ahandi.

Miss Gisabo n’umukunzi we

Yarahiriye kumubera umugore 
Na we yemera kumubera umugabo

Hamwe n’Umuyobozi wabasezeranyije

Photos ©  Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru