Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze

radiotv10by radiotv10
24/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabwiye Polisi y’u Rwanda ko abaturage ari bo ba mbere bafatanya mu kuzuza inshingano zayo, yibutsa abayobozi bashya bayo barimo IGP Felix Namuhoranye ko uru rwego agiye kuyobora rugomba kubakemurira ibibazo byabo bijyanye n’umutekano.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z’Umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n’umwungirije, CP Vincent Sano.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakomeza gukorwa ibishoboka kugira ngo uru rwego rukomeze kuzuza inshingano zarwo neza.

Perezida Paul Kagame avuga ko uru rwego rukorana n’abaturage, bityo ko na bo baba bakwiye kurufasha kuko inshingano zarwo zihura cyane n’abaturage.

Ati “Hari n’izindi nzego bafatanya ariko mbere na mbere bafatanya n’abaturage ubwabo kandi bakanabafasha, n’abaturage bakwiye kunganira Polisi, na yo mu nshingano zayo ikwiye gufatanya n’abaturage ikabafasha kubakemurira ibibazo bijyana n’umutekano.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko no ku ruhande rw’Igihugu, na cyo gifite inshingano zo guha ubushobozi Polisi y’u Rwanda burimo “ubw’ibikoresho, imbaraga, ubumenyi, amahugurwa; byo kugira ngo Polisi y’Igihugu ibashe kuzuza inshingano zayo neza.”

Avuga ko mu bushobozi bucye bw’Igihugu, haba hagomba kuboneka ubugomba gushyirwa muri Polisi y’u Rwanda, bityo ko aba bayobozi bashya baba bakwiye kuzuza neza inshingano zabo kuko ari mu nyungu z’Igihugu n’iz’abaturage.

Ati “Mu byo dukora byose no muri bicye dufite twibuka gusagurira cyangwa kugenera ibyangombwa bishoboka muri ibyo bicye Polisi kugira ngo ibashe gukora ako kazi kayo.”

Yabwiye aba bayobozi ba Polisi barahiye uyu munsi; ko bakwiye kuzirikana ko ubwo bushobozi bw’Igihugu buba bwashyize muri uru rwego, bagomba kubikoresha buzuza inshingano zabo “kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza. Icyo bivuze ni ukugira ngo izo nshingano zikwiye kubahirizwa uko bikwiye.”

Akomeza agira ati “Iyo bitageze gutyo na bo bagira uko babibazwa ariko sinibwira ko bigomba kugera aho, cyane cyane iyo bumva ubwo buremere bw’izo nshingano ku bireba abaturage.”

Yavuze ko uretse kuba yabibwiye aba bayobozi ba Polisi ariko ari n’ubutumwa bugenewe abandi bayobozi mu nzego zose zaba ari mu mutekano mu butabera no mu majyambere.

Ati “Ni ko bikwiriye kugenda, nta kubinyura ku ruhande, nta nzira umuntu yakwishakishiriza ngufi, cyane cyane ibyo biba ari uko umuntu yitekerezaho kuruta uko gutekereza inshingano.”

Yavuze ko iyo habaye umuhango nk’uyu uba unakwiye kwibutsa abandi bayobozi ko babereyeho abaturage bityo bakarushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.

IGP mushya DCG Felix Namuhoranye
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − fifteen =

Previous Post

Andi mafoto y’ubwuzu: Perezida Kagame n’umwuzukuru bishimye

Next Post

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.