Monday, September 9, 2024

Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yabwiye Polisi y’u Rwanda ko abaturage ari bo ba mbere bafatanya mu kuzuza inshingano zayo, yibutsa abayobozi bashya bayo barimo IGP Felix Namuhoranye ko uru rwego agiye kuyobora rugomba kubakemurira ibibazo byabo bijyanye n’umutekano.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z’Umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n’umwungirije, CP Vincent Sano.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakomeza gukorwa ibishoboka kugira ngo uru rwego rukomeze kuzuza inshingano zarwo neza.

Perezida Paul Kagame avuga ko uru rwego rukorana n’abaturage, bityo ko na bo baba bakwiye kurufasha kuko inshingano zarwo zihura cyane n’abaturage.

Ati “Hari n’izindi nzego bafatanya ariko mbere na mbere bafatanya n’abaturage ubwabo kandi bakanabafasha, n’abaturage bakwiye kunganira Polisi, na yo mu nshingano zayo ikwiye gufatanya n’abaturage ikabafasha kubakemurira ibibazo bijyana n’umutekano.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko no ku ruhande rw’Igihugu, na cyo gifite inshingano zo guha ubushobozi Polisi y’u Rwanda burimo “ubw’ibikoresho, imbaraga, ubumenyi, amahugurwa; byo kugira ngo Polisi y’Igihugu ibashe kuzuza inshingano zayo neza.”

Avuga ko mu bushobozi bucye bw’Igihugu, haba hagomba kuboneka ubugomba gushyirwa muri Polisi y’u Rwanda, bityo ko aba bayobozi bashya baba bakwiye kuzuza neza inshingano zabo kuko ari mu nyungu z’Igihugu n’iz’abaturage.

Ati “Mu byo dukora byose no muri bicye dufite twibuka gusagurira cyangwa kugenera ibyangombwa bishoboka muri ibyo bicye Polisi kugira ngo ibashe gukora ako kazi kayo.”

Yabwiye aba bayobozi ba Polisi barahiye uyu munsi; ko bakwiye kuzirikana ko ubwo bushobozi bw’Igihugu buba bwashyize muri uru rwego, bagomba kubikoresha buzuza inshingano zabo “kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza. Icyo bivuze ni ukugira ngo izo nshingano zikwiye kubahirizwa uko bikwiye.”

Akomeza agira ati “Iyo bitageze gutyo na bo bagira uko babibazwa ariko sinibwira ko bigomba kugera aho, cyane cyane iyo bumva ubwo buremere bw’izo nshingano ku bireba abaturage.”

Yavuze ko uretse kuba yabibwiye aba bayobozi ba Polisi ariko ari n’ubutumwa bugenewe abandi bayobozi mu nzego zose zaba ari mu mutekano mu butabera no mu majyambere.

Ati “Ni ko bikwiriye kugenda, nta kubinyura ku ruhande, nta nzira umuntu yakwishakishiriza ngufi, cyane cyane ibyo biba ari uko umuntu yitekerezaho kuruta uko gutekereza inshingano.”

Yavuze ko iyo habaye umuhango nk’uyu uba unakwiye kwibutsa abandi bayobozi ko babereyeho abaturage bityo bakarushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.

IGP mushya DCG Felix Namuhoranye
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts