Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa muto wari utwite arakekwaho igikorwa kigayitse yakoze akimara kubyara

radiotv10by radiotv10
27/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umukobwa muto wari utwite arakekwaho igikorwa kigayitse yakoze akimara kubyara
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 17 wari utwite inda, arakekwaho kubyara umwana, agahita amuta mu musarani ubwo yahengeraga abandi baturage bagiye gusenga, ndetse uyu muziranenge akaza no kwitaba Imana.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakongoro mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023.

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze muri aka gace, zivuga ko amakuru y’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukobwa yamenyekanye atanzwe n’umuvandimwe w’uyu mukobwa wihekuye.

Emmanuel Ntivuguruzwa uyobora uyu Murenge wa Bweramana yavuze ko abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi bihutiye kugera ahabereye iki gikorwa, bakanakura mu musarani uyu mwana w’umuziranenge.

Yavuze ko bakimara kumukuramo bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, agahabwa ubutabazi bw’ibanze bagahita batangira gushaka uburyo bamwohereza ku Bitaro bya Gitwe.

Yagize ati “Imbangukiragutabara yamujyanye mu Bitaro by’i Gitwe ariko ku bw’amahirwe macye yahageze isanga amaze kwitaba Imana.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko uwo mukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuta mu musarani, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gitwe kuko yari ari kuva amaraso cyane kugira ngo na we yitabweho n’abaganga.

Icyakoze ngo inzego z’ubugenzacyaha nka RIB, zizakomeza gukurikirana uyu mukobwa kugira ngo akorweho iperereza kuri iki cyaha akekwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Next Post

Umubare w’Abanyarwanda bose wamenyekanye: Abagore ni bo benshi

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali
MU RWANDA

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubare w’Abanyarwanda bose wamenyekanye: Abagore ni bo benshi

Umubare w’Abanyarwanda bose wamenyekanye: Abagore ni bo benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.