Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Isomo rireba buri wese: Ubutumwa bwa Dr Sabin ku buzima buzira umuze

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Isomo rireba buri wese: Ubutumwa bwa Dr Sabin ku buzima buzira umuze
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ibyakorwa n’abantu kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, agaragaza ko benshi babyirengagiza bikaba ari na byo ntandaro y’indwara zitandura nka cancer, diabetes n’iz’umutima ziza ku isonga mu guhitana Abanyarwanda benshi.

Ni ikiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano cyagarukaga ku mibereho y’imiryango.

Dr Sabin Nsanzimana yateruye ubutumwa bwe agira ati “Umuryango utekanye ukeneye ubuzima bwiza kandi nta buzima ntagishoboka, twaranabibonye mu myaka itatu ishize ubwo akavirusi gato [COVID-19] katanagaragara n’amaso kaduhezaga mu rugo.”

Minisitiri w’Ubuzima yagarutse ku byagiye bigerwaho mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda mu myaka 29 ishize birimo kuba icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyarageze ku myaka 69.

Ati “Iyo usubije inyuma usanga cyarikubye [icyizere] inshuro ebyiri kubaho k’Umunyarwanda ndetse Umunyarwanda ari kubaho imyaka icumi y’inyongera kurusha undi Munyafurika. Ni ikintu kidasanzwe.”

Dr Sabin avuga ko yagerageje gukora ubushakashatsi agasanga u Rwanda ari rwo rukumbi ku Isi rubashije kugera kuri iyi ntambwe yo gukuba kabiri imyaka yo kubaho mu gihe cy’imyaka itarenga 30.

 

Ariko hari ibiteye inkeke

Dr Sabin avuga ko indwara zishobora guhitana abantu mu gihe gito zagabanutse mu Rwanda ariko indwara umuntu ashobora kumarana igihe kirekire zitandura, zo ziri kwiyongera cyane.

Yatanze urugero yifashishije ibyavuye mu bushakashatsi bwa RBC bwakozwe umwaka ushize, nk’indwara y’umuvuduko ukabije yazamutse ikava kuri 15% ikagera kuri 17% mu myaka ibiri gusa, diabetes iri kuri 3%, umubyibuho ukabije na wo wikubye kabiri.

Akomeza agira ati “Indwara za Cancer, ubu turabarura hafi ibihumbi icumi ziba mu Banyarwanda buri mwaka, muri izo 1/2 ni zo tubona kwa muganga zibasha gupimwa, ikindi 1/2 ntitukimenye ubona umuntu bigeze kure kandi no muri abo ibihumbi bitanu dupima, 1/2 baza bari ku gipimo cya gatatu n’icya kane.”

 

Ingamba zireba buri wese

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzima yakomeje agaragaza impamvu zitera izamuka ry’imibare y’abibasirwa n’izi ndwara na zo zagaragajwe muri ubu bushakashatsi bwa RBC.

Ati “Muri ubwo bushakashatsi twagerageje kubaza ibindi bibazo ‘ese abantu bazi ko ibyo barya bishobora kubatera ubwo burwayi, ese bakora siporo’ twatangajwe no kumva ko abantu 40% batazi Siporo batajya banayikora na rimwe batanayikozwa, rwose bumva ko ari ikintu cyagenewe abandi.

Kandi haka ikibazo cyo kwicara abantu baricara amasaha maremare, ubundi umuntu ntakwiye kurenza amasaha abiri yicaye adahagurutse nibura iminota 20 ariko bakicara amasaha umunani ku munsi.”

Avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wicara amasaha arenze umunani ku munsi agira ibyago byiyongeraho 50% byo kurwara indwara zitanduka no gupfa kurusha uwicaye ariya masaha abiri akanyuzamo agahaguruka.

Ku bijyanye n’ibyo kurya, Dr Sabin yavuze ko muri ubu bushakashatsi, abantu bagaragaje ko barya imboga rimwe mu cyumweru kandi ziboneka hafi, ahubwo bakarya ibyangiza umubiri wabo.

Avuga ko ingaruka z’ibi bibazo zikomeje kwigaragaza, ati “Indwara zitanduka nk’iz’umutima, diabetes na cancer ubu ni zo ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana Abanyarwanda benshi.”

Dr Sabin yavuze ko uburyo bwo kwirinda izi ndwara bworoshye kandi bwashoborwa na buri wese, burimo gukora siporo ndetse no kurya indyo iboneye irimo imboga zisanzwe ziboneka hafi n’isuku y’ibiribwa n’aho abantu batuye.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − seventeen =

Previous Post

Si Sunrise yatsinze: I Nyagatare bamwe ntibaryamye baraye babyinana n’Umuyobozi wabo

Next Post

Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya

Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.