Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inka yibwe aho kugira ngo iboneke haboneka inyama zasanganywe uwo batabikegaho

radiotv10by radiotv10
10/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Inka yibwe aho kugira ngo iboneke haboneka inyama zasanganywe uwo batabikegaho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa abantu batatu barimo umugore umwe bafatanywe inyama bikekwa ko ari iz’inka yibwe umuturage.

Aba bantu batatu barimo umugore umwe, bafatiwe mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Rubavu mu ijoro ryo ku ya 08 Werurwe 2023 bahita batabwa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu.

Bafashwe nyuma yuko umuturage witwa Gaseruka Jean utuye mu Mudugudu wa Rwangara mu Kagari ka Murambi, yitabaje inzego azimenyesha ko yibwe inka.

Kuva ubwo yatangazaga ko yibwe iri tungo, hahise hatangira igikorwa cyo kurishakisha, nyuma haza gufatwa abantu batatu bafatanywe inyama z’iyi nka bamaze kuyibaga.

Umugore wafashwe, yasanganywe ibiro 15 by’inyama zari mu ndobo, naho umugabo umwe afatanwa ibiro 20, mu gihe izindi zari ziri kuri mugenzi wabo na we wazisanganywe ndetse na bimwe mu bice by’iyi nka yari yabazwe birimo ibinono.

Harerimana Emmanuel Braise uyobora Umurenge wa Rubavu, yemeje iby’aya makuru y’ubujura, avuga ko ababukekwaho batahuwe ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha iriya nka yibwe ariko aho kugira ngo bayibone ahubwo babona inyama zafatanywe abantu batatu.

Yagize ati “Icyo twakoze ni ugufatanya n’inzego z’umutekano gukurikirana, mu gukurikirana abo bafatwa muri ubwo buryo.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage bumva ko bazatungwa n’iby’abandi kubireka kuko inzego zihora ziri maso, igihe cyose zizabafata zizajya zibakanira urubakwiye.

Yagize ati “Turabasaba kurya ibyo bakoreye noneho no gutangira amakuru ku gihe, abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.”

Undi muntu umwe na we ukekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, ari gushakishwa, mu gihe inzego zikomeje iperereza kuri ubu bujura.

Umwe mu bafashwe ni umugore

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Bugesera: Uwari wibye miliyoni yatahuwe mu buryo butangaje

Next Post

Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.