Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gukemura vuba ikibazo cyazamuwe kenshi n’Abanyakigali,…Imyanzuro y’Umushyikirano2023 iratanga icyizere

radiotv10by radiotv10
14/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Gukemura vuba ikibazo cyazamuwe kenshi n’Abanyakigali,…Imyanzuro y’Umushyikirano2023 iratanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yateranye mu mpera z’ukwezi gushize, yagiye hanze, irimo ugaruka ku kibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, unagaragaza igikwiye gukorwa ngo kiranduke,ndetse n’umuti w’ibindi bibazo byugarije Abanyarwanda.

Iyi myanzuro yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, igaruka ku ngingo nyamukuru zaganiriweho muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki 27 na 28 Gashyantare 2023.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yatangiwemo ibiganiro byibanze ku byavuye mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire, ryakozwe umwaka ushize wa 2022, guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Imyanzuro 13 yafatiwe muri iyi nama, ikubiye mu nzego eshanu; Ubukungu, Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza n’Uburere mboneragihugu.

Mu rwego rw’Ubukungu, umwanzuro wa mbere ugaruka ku rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho hemejwe ko hagomba “koroshywa kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi” ndetse no gufasha aborozi kongera umukamo.

Umwanzuro wa kabiri w’iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano, na wo uri mu rwego rw’Ubukungu, uvuga ko “ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali kigomba gukemuka vuba, hagurwa izindi [imodoka] no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenewe n’abagenerwabikorwa.”

Umwanzuro wa karindwi na wo uri muri uru rwego rw’Ubukungu, ugira uti “Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.”

Mu rwego rw’uburezi, hafashwe umwanzuro wo “Gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.”

Ibi bizakorwa hibandwa ku kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no gukorana n’abikorera mu bijyanye no kumenyereza abanyeshuri umwuga.

Mu rwego rw’Ubuzima, hemejwe ko hashyirwa mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana, harushwaho kwifashisha Abajyanama b’ubuzima.

Ingingo ya 12 yo mu rwego rw’imibereho myiza, ivuga ko hakomba gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, hibandwa mu gukumira amakimbirane mu miryango, kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 13 ijyanye n’uburere mboneragihugu, ivuga ko hagomba gutezwa imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorere haba mu Rwanda no mu mahanga.

IMYANZURO YOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo

Next Post

Ibidasanzwe: Akayabo kazishyurwa n’abifuza gukodesha mu bwato bumeze nk’inzu buzamara imyaka 3 mu nyanja

Related Posts

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

The First lady of Rwanda and Chairperson of the Unity Club Intwararumuri, Mrs. Jeannette Kagame, has urged Rwandans to continue...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

by radiotv10
03/11/2025
0

Mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa by'ibanze birimo n’ibiribwa bikomeje gutumbagira, umuryango utegamiye kuri Leta wa Foodwatch, wagaragaje ubwoko 100 bw’ibiribwa bigomba...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
03/11/2025
0

IZIHERUKA

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

03/11/2025
Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

03/11/2025
Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe: Akayabo kazishyurwa n’abifuza gukodesha mu bwato bumeze nk’inzu buzamara imyaka 3 mu nyanja

Ibidasanzwe: Akayabo kazishyurwa n'abifuza gukodesha mu bwato bumeze nk’inzu buzamara imyaka 3 mu nyanja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.