Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hahishuwe impamvu ikomeye yatumye Abanyarwanda bategereza ibyiciro bishya by’Ubudehe bagaheba

radiotv10by radiotv10
15/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Hahishuwe impamvu ikomeye yatumye Abanyarwanda bategereza ibyiciro bishya by’Ubudehe bagaheba
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko kubwira umuntu ko ari mu cyiciro runaka bisa nk’inzira zifashishijwe mu gushyira abantu mu bwoko bwanageje u Rwanda mu kangaratere, bityo ko ibyo kubwira abantu ko bari mu byiciro by’Ubudehe runaka bizavaho.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, habaye igikorwa cyo kwishyira mu byiciro by’Ubudehe, byagombaga gusimbura ibyari biriho mbere byari bigizwe n’imibare.

Icyo gihe byavugwaga ko ibi byiciro bishya byari kuba bigizwe n’inyuguti (A, B, C, D na E) bizasohoka nyuma y’amezi atandatu uhereye igihe bari bamaze kubyishyiramo.

Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, yabwiye RADIOTV10 ko na bo bagitegereje iby’ibi byiciro bishya kuko bitigeze bisohoka nkuko bari babyizejwe ndetse ntibanabwirwe amakuru yabyo.

Yagize ati “Batubwiraga ko mu mezi atandatu bazaba bamaze kuduha ibyiciro bishya nyamara twarahebye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu kiganiro yagiranye n’Abasenteri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yagaragaje ko kuba abantu baba bariho bazi ko bari mu byiciro runaka, na byo bitagaragara neza.

Yagize ati “Twabonye ko ari bibi. Ntabwo nari mpari biba ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ari uko bwagiye buza, niko ntekereza.”

Yakomeje agira ati “Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo ‘wowe uri muri iki cyiciro’, ni ibintu bibi cyane, kuko twagiye tubona abantu bajya kwandika ibaruwa agatangira ati ‘ndi mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe’, ukagira ngo byahindutse irangamuntu. Ntabwo ibyo bishoboka.”

Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe, ni ingingo yakunze guteza impaka muri rubanda, kuko byakunze kuba nk’igipimo ngenderwaho mu gufasha abaturage.

Bamwe bavugaga ko habayeho kwibeshya bagashyirwa mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bigatuma batagerwaho n’ubufasha.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ibyiciro by’Ubudehe bizasigara ari igipimo cya Leta yifashisha mu igenamigambi ariko ko nta muturage uzongera kubwirwa icyiciro cy’Ubudehe abarizwamo.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Comments 1

  1. HAVUGIMANA Cyprien says:
    3 years ago

    None se kohakigenderwa kubyambere kandi bakabivuga wajya nokwaka serivise bakakubaza ikiciro urumo ubwo nabyo bizakurwaio mudusobanurire?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 10 =

Previous Post

MTN Rwanda yahembye amatsinda atanu y’abagore yo kugurizanya yahawe abarirwa muri za miliyoni

Next Post

Amakuru mashya ku mugore w’umuraperi nyarwanda umaze iminsi amutabariza

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku mugore w’umuraperi nyarwanda umaze iminsi amutabariza

Amakuru mashya ku mugore w’umuraperi nyarwanda umaze iminsi amutabariza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.