Hahishuwe impamvu ikomeye yatumye Abanyarwanda bategereza ibyiciro bishya by’Ubudehe bagaheba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko kubwira umuntu ko ari mu cyiciro runaka bisa nk’inzira zifashishijwe mu gushyira abantu mu bwoko bwanageje u Rwanda mu kangaratere, bityo ko ibyo kubwira abantu ko bari mu byiciro by’Ubudehe runaka bizavaho.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, habaye igikorwa cyo kwishyira mu byiciro by’Ubudehe, byagombaga gusimbura ibyari biriho mbere byari bigizwe n’imibare.

Izindi Nkuru

Icyo gihe byavugwaga ko ibi byiciro bishya byari kuba bigizwe n’inyuguti (A, B, C, D na E) bizasohoka nyuma y’amezi atandatu uhereye igihe bari bamaze kubyishyiramo.

Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, yabwiye RADIOTV10 ko na bo bagitegereje iby’ibi byiciro bishya kuko bitigeze bisohoka nkuko bari babyizejwe ndetse ntibanabwirwe amakuru yabyo.

Yagize ati “Batubwiraga ko mu mezi atandatu bazaba bamaze kuduha ibyiciro bishya nyamara twarahebye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu kiganiro yagiranye n’Abasenteri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yagaragaje ko kuba abantu baba bariho bazi ko bari mu byiciro runaka, na byo bitagaragara neza.

Yagize ati “Twabonye ko ari bibi. Ntabwo nari mpari biba ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ari uko bwagiye buza, niko ntekereza.”

Yakomeje agira ati “Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo ‘wowe uri muri iki cyiciro’, ni ibintu bibi cyane, kuko twagiye tubona abantu bajya kwandika ibaruwa agatangira ati ‘ndi mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe’, ukagira ngo byahindutse irangamuntu. Ntabwo ibyo bishoboka.”

Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe, ni ingingo yakunze guteza impaka muri rubanda, kuko byakunze kuba nk’igipimo ngenderwaho mu gufasha abaturage.

Bamwe bavugaga ko habayeho kwibeshya bagashyirwa mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bigatuma batagerwaho n’ubufasha.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ibyiciro by’Ubudehe bizasigara ari igipimo cya Leta yifashisha mu igenamigambi ariko ko nta muturage uzongera kubwirwa icyiciro cy’Ubudehe abarizwamo.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Comments 1

  1. HAVUGIMANA Cyprien says:

    None se kohakigenderwa kubyambere kandi bakabivuga wajya nokwaka serivise bakakubaza ikiciro urumo ubwo nabyo bizakurwaio mudusobanurire?

Leave a Reply to HAVUGIMANA Cyprien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru