Tuesday, September 10, 2024

MTN Rwanda yahembye amatsinda atanu y’abagore yo kugurizanya yahawe abarirwa muri za miliyoni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda yahembye amatsinda atanu y’abagore yo kubitsa no kugurizanya mu rwego rwo gukomeza gutera ingabo mu bitugu gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuzamura abari n’abategarugori.

Aya matsinda y’abagore yahembwe mu gikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya kane kizwi nka CWiB (Connecting Women in Business) kigamije gufasha abari n’abategarugori kwihuriza hamwe kugira ngo bafatanye kugera ku iterambere.

Uyu mushinga MTN Rwanda ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore, umuryango ufasha abatishoboye wa AEE Rwanda ndetse n’umuryango w’abafite ubumuga wa NUDOR, watangiye muri 2019.

MTN Rwanda itangaza ko muri uyu mushinga, amatsinda y’abagore agera mu gihumbi (1 000) amaze gufashirizwamo, yaba ari mu rwego rw’ubushobozi bw’amafaranga ndetse no mu kuzamura ubumenyi mu mahugurwa y’ubucuruzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Jackline Kamanzi, avuga ko guteza imbere abagore, ari ukuzamura Igihugu.

Yagize ati “Abagore ni urufatiro rw’umuryango, rero kubateza imbere ntabwo aba ari bo uteza imbere gusa ahubwo uba uteza imbere umuryango ndetse n’umuryango mugari muri rusange. Twishimira kuba MTN Rwanda ikomeje kugira uruhare mu mishinga igira akamaro uko imyaka ishira indi igataha.”

Jackline Kamanzi avuga ko aya matsinda yo kubitsa no kugurizanya yahembwe, ari imwe mu nzira zo kurandura ubukene ndetse no kugira imiryango ishoboye kandi itekanye ndetse no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Aya matsinda yahembwe, yavuye muri atanu yatoranyijwe mu Gihugu hose mu byiciro bine, birimo akora mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’andi atanu yo mu bijyanye n’ubukorikori n’andi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no mu bagore bafite ubumuga.

Ayo matsina uko ari 17 yatoranyijwe mu yandi asaga 400 hagendewe ku buryo akora ndetse n’uruhare rw’ibikorwa byayo mu gihe kirambye.

Hahise hakurikiraho icyiciro cyo gufashwa n’umuryango wa AEE Rwanda ndetse n’amadini n’amatorera yo mu bice ayo matsinda akoreramo.

Nyuma habayeho igikorwa cyo gutoranya amatsinda agomba kujya guhiganwa, aho abakemurampaka baturutse muri MTN Rwanda, mu nama y’Igihugu y’abagore ndetse na NUDOR, bagiye batoranyamo amatsinda atatu muri buri cyiciro, ari na yo yageze mu cyiciro cya nyuma aho itsinda ryahize yandi ryahembwe igihembo nyamukuru cya miliyini 2,5 Frw.

Zulfat Mukarubega, uyobora umuryango wa MTN Rwanda Foundation usanzwe ufasha muri ibi bikorwa yashimiye aya matsinda yitwaye neza.

Ati “Aba bagore ni abahanga, bazi gukora kandi bazi kwishakamo ibisubizo. Turashimira Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu Nama y’Igihugu y’Abagore ku bw’inkunga batanze ndetse n’abafatanyabikorwa nka AEE Rwanda na NUDOR.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe na we yashimiye abatsinze muri uyu mushinga w’uyu mwaka muri ibi byiciro byose bifatiye runini ubukungu bw’Igihugu muri iki gihe nko mu buhinzi, mu bukorikori, mu ikoranabuhanga ndetse no mu bagore bafite ubumuga.

Yagize ati “Turashishikariza aya matsinda yo kuzima y’abagore kudakomeza gukoresha ibyo bikoresho gusa ahubwo babigeza ku bandi baturage mu miryango migari batuyemo.”

Amatsinda yahize ayandi yahembwe
Byari ibyishimo

Uyu muhango wanitabirwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts