Amakuru mashya ku mugore w’umuraperi nyarwanda umaze iminsi amutabariza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore w’umuhanzi nyarwanda Fireman, uherutse gukora impanuka akavunika bikomeye ndetse akaba yari aherutse gusaba abantu kumuha inkunga kugira ngo abashe kubagwa, yamaze kuva mu bitaro.

Kabera Charlotte, umugore wa Uwimana Leonard Francis nka Fireman, yari amaze iminsi ari mu bitaro nyuma y’impanuka y’imodoka.

Izindi Nkuru

Kubera uburemere bw’imvune yatewe n’iyi mpanuka, umuhanzi Fireman yari aherutse gusaba abagiraneza ko bamufasha kubona ubushobozi bwo kugira ngo abagwe nkuko byari byategetswe n’abaganga.

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko Kabera Charlotte yageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali tariki 05 Werurwe kugira ngo abagwe.

Ntibyatinze kuko nyuma y’umunsi umwe gusa, ku ya 07 Werurwe yabazwe ndetse igikorwa cyo kumugaba kikagenda neza, ku buryo nyuma y’icyumweru kimwe abazwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, yavuye mu Bitaro agasubira mu rugo.

Kabera Charlotte yajyanywe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali nyuma yo kumara ibyumweru birenze bitatu arwariye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biri i Kanombe

Impanuka yasigiye imvune ikomeye umugore wa Fireman yabaye tariki 08 Gashyantare 2023 ubwo bombi, Fireman n’umugore we Kabera Charlotte bakoze impanuka y’imodoka bari kumwe.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ruzindana says:

    Byiza cyn

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru