Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyagaragaje ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri, y’uburyo bazasubira mu miryango, kigira ibyo gisaba ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, rivuga ko “abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri guhera ku wa 28/03/2023 kugeza ku wa 31/03/2023.”

Iri tangazo rigaragaza ko tariki 28 Werurwe, izi ngendo zizatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuro byo mu Turere dutatu twose tw’Umujyi wa Kigali.

Harimo kandi Uturere twa Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, utwa Musanze na Burera mu Majyaruguru, utwa Nyagatare na Gatsibo mu Burasirazuba ndetse na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Naho tariki 29 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Majyepfo, utwa Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, utwa Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Uturere twa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.

Iri tangazo rikomeza risaba “abayobozi b’Ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere yuko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’Ishuri.”

Ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo bibacumbikira na bo “Basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + one =

Previous Post

Ibyabaye ku mugabo birababaje ariko ababibonye bose babivuganaga urwenya rwinshi

Next Post

Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

Related Posts

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

IZIHERUKA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwahawe M23 nyuma yo kurekura ku mugaragaro agace kamwe yagenzuraga

Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.