Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Muhoozi yagaragaje icyo agiye gukorera umuraperi w’ibihe byose umaze imyaka 27 yiciwe muri USA

radiotv10by radiotv10
21/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Muhoozi yagaragaje icyo agiye gukorera umuraperi w’ibihe byose umaze imyaka 27 yiciwe muri USA
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko anenga Abanyafurika bananiwe kubaka ikibumbano cy’umuraperi w’ibihe byose, Umunyamerika Tupac, none ngo arifuza kubafasha akacyubaka.

Tupac Amaru Shakur wishwe mu 1996 arasiwe i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za America, afatwa nk’Umuraperi w’ibihe byose mu njyana ya Rap.

Indirimbo z’uyu muraperi, zari zikunzwe mu gihe cye ndetse kugeza n’uyu munsi zikaba zicyumvwa nk’iz’umuhanzi ukiriho.

Uyu muraperi w’ikirangirire washenguye benshi ubwo yicwaga, ni umwe mu bafite abakunzi benshi ku Mugabane wa Afurika kabone nubwo atakiri mu mwuka w’abazima.

General Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ni umwe mu bagaragaje ko ari umufana wa Tupac w’ibihe byose, aho yagaragaje ko hari ikirengagijwe cyagombaga gukorerwa uyu muraperi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, General Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Niba abavandimwe bacu baba muri Leta Zunze Ubumwe za America batarabashije kubakira ikibumbano umuhanzi wa mbere mwiza w’Umunyafurika, ndifuza kubafasha.”

Yakomeje agira ati “Ndifuza kubakira ikibumbano Tupac mu mujyi yari atumyemo. Imana ikomeze imutuze mu mahoro.”

General Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bakunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rimwe na rimwe bikazamura impaka.

Umuraperi w’ibihe byose Tupac
Gen Muhoozi yavuze ko agiye kumwubakira Statue

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Next Post

Bazamuye ingingo nshya idakunze gutekerezwaho y’icyatuma umusore n’inkumi batarushingana- Impaka zidasanzwe

Related Posts

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

by radiotv10
17/10/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo...

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

IZIHERUKA

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships
SIPORO

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bazamuye ingingo nshya idakunze gutekerezwaho y’icyatuma umusore n’inkumi batarushingana- Impaka zidasanzwe

Bazamuye ingingo nshya idakunze gutekerezwaho y’icyatuma umusore n’inkumi batarushingana- Impaka zidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.