Muhoozi yagaragaje icyo agiye gukorera umuraperi w’ibihe byose umaze imyaka 27 yiciwe muri USA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko anenga Abanyafurika bananiwe kubaka ikibumbano cy’umuraperi w’ibihe byose, Umunyamerika Tupac, none ngo arifuza kubafasha akacyubaka.

Tupac Amaru Shakur wishwe mu 1996 arasiwe i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za America, afatwa nk’Umuraperi w’ibihe byose mu njyana ya Rap.

Izindi Nkuru

Indirimbo z’uyu muraperi, zari zikunzwe mu gihe cye ndetse kugeza n’uyu munsi zikaba zicyumvwa nk’iz’umuhanzi ukiriho.

Uyu muraperi w’ikirangirire washenguye benshi ubwo yicwaga, ni umwe mu bafite abakunzi benshi ku Mugabane wa Afurika kabone nubwo atakiri mu mwuka w’abazima.

General Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ni umwe mu bagaragaje ko ari umufana wa Tupac w’ibihe byose, aho yagaragaje ko hari ikirengagijwe cyagombaga gukorerwa uyu muraperi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, General Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Niba abavandimwe bacu baba muri Leta Zunze Ubumwe za America batarabashije kubakira ikibumbano umuhanzi wa mbere mwiza w’Umunyafurika, ndifuza kubafasha.”

Yakomeje agira ati “Ndifuza kubakira ikibumbano Tupac mu mujyi yari atumyemo. Imana ikomeze imutuze mu mahoro.”

General Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bakunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rimwe na rimwe bikazamura impaka.

Umuraperi w’ibihe byose Tupac
Gen Muhoozi yavuze ko agiye kumwubakira Statue

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru