Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Igitekerezo cya Shaddyboo cyatumye bamwe bamwatsaho umuriro kubera ijambo rimwe rikirimo

radiotv10by radiotv10
23/03/2023
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Igitekerezo cya Shaddyboo cyatumye bamwe bamwatsaho umuriro kubera ijambo rimwe rikirimo
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu ngingo yazamuye impaka, ni igitekerezo cyatanzwe na bamwe mu Badepite bavuze ko ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye gikwiye kuva ku mezi atatu kikaba atandatu. Shaddyboo we yamaganye abari kubyamagana ariko ntibyamworoheye.

Ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ubwo Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yajyaga mu Nteko Ishinga Amategeko, bamwe mu Badepite bagaragaje igitekerezo ko ikirukuko gihabwa umukozi w’umubyeyi wabyaye, gikwiye kuva ku mezi atatu, kikaba amezi atandatu.

Izi ntumwa za rubanda kandi zavuze ko ikiruhuko gihabwa abagabo bafite abagore babyaye, gikwiye kuva ku minsi ine (4) kikaba ukwezi kumwe.

Ni igitekerezo cyateje impaka, aho bamwe bagaragaje ko amezi atandatu ari menshi ku babyeyi, harimo n’abataratinye kuvuga ko abagore bazajya basubira mu kazi barakibagiwe.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, we yamaganye aba bamagana iki gitekerezo cy’Abadepite.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, uyu mubyeyi Mbabazi Shadia usanzwe afite abana, yagize ati “Abagabo muri gutanga ibitekerezo ku bagore, ku itegeko ry’ikiruhuko, muzi uburyo gutwita amezi 9 bigoye?”

Shaddyboo yakomeje akoresha imvugo isa nko kwibasira abagabo bamaganye kiriya gitekerezo, ababaza agira ati “Cyangwa inda za byeri ni zo ziri kubavugisha?”

Abatanze ibitekerezo kuri iki cya Shaddyboo, bamugaragarije ko yatangiye neza igitekerezo cye ariko akagisoza nabi.

Uwitwa Benjamin Imfur kuri Twitter yagize ati “Ariko uba utangiye neza ugasoza nabi, igitekerezo cyawe kigahita kiba impfabusa.”

Sindy Bosco na we yagize ati “Ako kantu ka byeri buriya iyo ukareka sibwo byari kuba byiza Chadia we!”

Undi witwa Gusto Smith yagize ati “Kuko uvuganye ubwenge budahagije uzanamo byeri reka nkwibutse ko imikurire y’abana b’u Rwanda idashingiye ku kuruhuka amezi 6! kuko dore nawe warakuze kandi mama wawe yari umuhinzi.”

Abatanze ibitekerezo kuri iki cya Shaddyboo kandi bagaragaje ko abagabo na bo baba bahuye n’ingorane nyinshi ku buryo mu gihe cyo gutekerezo ababyeyi b’abagore, bakwiye no kwibuka ab’abagabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + eight =

Previous Post

Abakunzi ba ruhago bagiye kongera kwinjira mu bihe by’ibyishimo

Next Post

Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda

Related Posts

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

In Kigali today, many young people are rewriting what it means to work, hustle, and build a future. The city...

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

by radiotv10
06/12/2025
0

Korali Ambassadors of Christ iri mu zifite amazina akomeye mu Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 30 imaze ibayeho, mu...

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Uyu mukinnyi wa filime w'Umuyapani, Cary-Hiroyuki Tagawa wamenyekanye cyane akina nk’umuntu w’umugome wakinnye filimi zinyuranye zirimo iyitwa 'Mortal Kombat', yitabye...

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda

Amakuru yihariye y'ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.