Igitekerezo cya Shaddyboo cyatumye bamwe bamwatsaho umuriro kubera ijambo rimwe rikirimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imwe mu ngingo yazamuye impaka, ni igitekerezo cyatanzwe na bamwe mu Badepite bavuze ko ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye gikwiye kuva ku mezi atatu kikaba atandatu. Shaddyboo we yamaganye abari kubyamagana ariko ntibyamworoheye.

Ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ubwo Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yajyaga mu Nteko Ishinga Amategeko, bamwe mu Badepite bagaragaje igitekerezo ko ikirukuko gihabwa umukozi w’umubyeyi wabyaye, gikwiye kuva ku mezi atatu, kikaba amezi atandatu.

Izindi Nkuru

Izi ntumwa za rubanda kandi zavuze ko ikiruhuko gihabwa abagabo bafite abagore babyaye, gikwiye kuva ku minsi ine (4) kikaba ukwezi kumwe.

Ni igitekerezo cyateje impaka, aho bamwe bagaragaje ko amezi atandatu ari menshi ku babyeyi, harimo n’abataratinye kuvuga ko abagore bazajya basubira mu kazi barakibagiwe.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, we yamaganye aba bamagana iki gitekerezo cy’Abadepite.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, uyu mubyeyi Mbabazi Shadia usanzwe afite abana, yagize ati Abagabo muri gutanga ibitekerezo ku bagore, ku itegeko ry’ikiruhuko, muzi uburyo gutwita amezi 9 bigoye?”

Shaddyboo yakomeje akoresha imvugo isa nko kwibasira abagabo bamaganye kiriya gitekerezo, ababaza agira ati “Cyangwa inda za byeri ni zo ziri kubavugisha?”

Abatanze ibitekerezo kuri iki cya Shaddyboo, bamugaragarije ko yatangiye neza igitekerezo cye ariko akagisoza nabi.

Uwitwa Benjamin Imfur kuri Twitter yagize ati Ariko uba utangiye neza ugasoza nabi, igitekerezo cyawe kigahita kiba impfabusa.”

Sindy Bosco na we yagize ati “Ako kantu ka byeri buriya iyo ukareka sibwo byari kuba byiza Chadia we!

Undi witwa Gusto Smith yagize ati Kuko uvuganye ubwenge budahagije uzanamo byeri reka nkwibutse ko imikurire y’abana b’u Rwanda idashingiye ku kuruhuka amezi 6! kuko dore nawe warakuze kandi mama wawe yari umuhinzi.”

Abatanze ibitekerezo kuri iki cya Shaddyboo kandi bagaragaje ko abagabo na bo baba bahuye n’ingorane nyinshi ku buryo mu gihe cyo gutekerezo ababyeyi b’abagore, bakwiye no kwibuka ab’abagabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru