Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Indi nkuru nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda umaze umwaka wongeye gusigwa ibirungo

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Indi nkuru nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda umaze umwaka wongeye gusigwa ibirungo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umwaka Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda byongeye kubura umubano wabyo wigeze kuzamo igitotsi, hafashwe ikindi cyemezo gishimangira ko umubano w’ibi Bihugu uhagaze neza.

Kuva tariki 31 Mutarama 2022 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Gatuna, wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imyaka ibiri wari ufunze, kuko wafunzwe muri Werurwe 2019.

Uyu mupaka wafunguwe nyuma y’ibiganiro byagiye biba hagati ya Guveirnoma y’u Rwanda n’iya Uganda, byaje kugira ingufu mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo General Muhoozi Kainerugaba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Kuva icyo gihe umubano w’u Rwanda wakomeje kugenda neza ndetse abayobozi bakuru barimo na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni baragendererana.

Mu mpera za Nyakanga 2022, mu Rwanda hari hateraniye inama ya Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi yashyiriweho gukomeza gushyira ku murongo umubano w’Ibi Bihugu by’ibituranyi.

Icyo gihe kandi Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’u Rwanda na Uganda, Dr Vincent Biruta na Gen. Odongo Jeje Abubakhar, bayoboye iyi nama, banashyize hanze itangazo rihuriweho bagaragaza ko bashima intambwe yariho iterwa mu kuzahura umubano w’Ibihugu.

Iyi Komisiyo ihuriweho yongeye guteranira i Kigali kuri iyi nshuro aho yabaye muri iki cyumweru ikaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ndetse inatangarizwamo ibindi bikorwa bikomeje kugerwaho mu gukomeza gutsimbataza umubano w’ibi Bihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen. Odongo Jeje witabiriye ibi biganiro, yatangaje ko u Rwanda rwemeye ko sosiyete y’Indege ya Uganda (Uganda Airlines), ikorera ingendo mu Rwanda.

Yavuze ko iki cyemezo kizatuma umubano ndetse n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda, birushaho gutera imbere, kuko bizagura imigenderanire ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibi Bihugu.

Yagize ati “Bizatuma ubucuruzi burushaho gutera imbere ndetse n’abaturage barusheho kugenderana no guhahirana hagati yabo.”

Uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Uganda, yongeye gushimangira ko Igihugu cye n’u Rwanda ari abavandimwe, uretse kuba bitandukanywa n’imipaka yashyizweho n’abakoloni, ariko ko ibindi byinshi babihuriyeho.

Gen. Odongo Jeje yaboneyeho kongera gushimira Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni kuba bakomeje kuzamura umubano w’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Biruta na Odongo kuri uyu wa Gatanu
Gen. Odongo yavuze indi nkuru nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Inkuru yihutirwa: Rusesabagina na Sankara barasohoka muri Gereza

Next Post

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri (AMAFOTO)

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri (AMAFOTO)

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.