Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abandi 19 bafunguwe hamwe na Rusesabagina hamenyekanye aho bahise bajya

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 20 barimo Nsabimana Callixte [Sankara] baregwaga hamwe na Paul Rusesabagina, bakaba baherutse no guhererwa rimwe imbabazi, bahise bajyanwa i Mutobo, aho bamwe muri bo banaburanaga basaba koherezwa.

Aba bantu 20 bafunguriwe rimwe na Paul Rusesabagina ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 24 Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Paul Rusesabagina wari uyoboye iri tsinda ryaregwaga mu rubanza rwari rwaritiriwe MRDC-FLN, we na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, ni bo bavuzwe cyane, ariko iteka rya Minisitiri w’Ubutabera ryasohotse mu igazeti ya Leta ribafungura, rigaragaza ko aba bombi babariwe hamwe n’abandi bantu 18.

Paul Rusesabagina yarekuwe na Gereza yari afungiyemo ya Nyarugenge mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ahita yerecyeza mu rugo rw’Uhagarariye Qatar mu Rwanda ruri mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo warekuwe nyuma yo kwandirikira Perezida Paul Kagame amusaba imbabazi, anavuga ko nasubira mu muryango we azaba aciye ukubiri n’ibikorwa bya politiki, biteganyijwe ko azava muri uru rugo rw Ambasade wa Qatar yerecyeza muri Qatar, akazavayo ajya aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru yizewe, avuga ko abandi bantu 20 barimo Nsabimana Callixte a.k.a Sankara, bo bahise bajyanwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kiri i Mutobo.

Aya makuru kandi yanemejwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Hon Nyirahabineza Valerie, yavuze ko aba bantu bageze muri iki kigo kuri iki Cyumweru.

Aba bantu bahoze muri uriya mutwe wa MRCD-FLN, bagiye kunyuzwa mu ngando kugira ngo bahabwe inyigisho mboneragihugu, ubundi bakabona gusubira mu miryango yabo no kubana n’abandi Baturarwanda.

Bamwe muri aba bantu, barimo ababuranye bemera ibyaha banabisabira imbabazi, bakunze kwisabira ko aho gufungwa bari bakwiye kujyanwa muri iki kigo, ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Bamwe muri bo kandi bari babanje no kunyuzwa i Mutobo, nka Nsengimana Herman wari wasimbuye Sankara ku mwanya wo kuba Umuvugizi wa FLN, na we yari mu babanje kujyanwa muri iki kigo, ariko baza guhita bashyikirizwa inkiko kugira ngo baburane ku byaha bashinjwaga.

Aba bantu 19 ndetse n’ibihano bari barakatiwe

  1. Nsabimana Callixte (Sankara): 15
  2. Nsengimana Herman: 5
  3. Bizimana Cassien: 20
  4. Matakamba Jean Berchimans: 20
  5. Shabani Emmanuel: 20
  6. Ntibiramira Innocent: 20
  7. Byukusenge Jean Claude: 20
  8. Nsabimana Jean Damascene: 20
  9. Nikuzwe Simeon: 10
  10. Iyamuremye Emmanuel: 5
  11. Kwitonda Andree: 5
  12. Nshimiyimana Emmanuel: 3
  13. Hakizimana Theogene: 5
  14. Nsanzubukire Felicien: 5
  15. Munyaneza Anastase: 5
  16. Mukandutiye Angelina: 20
  17. Niyirora Marcel: 5
  18. Ndagimana Jean Chretien: 3
  19. Ntabanganyimana Joseph: 3

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 1 =

Previous Post

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Next Post

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Bwa mbere hagaragajwe uko Qatar yaba yaraje mu bya Rusesabagina byarebaga u Rwanda na USA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.