• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya y’aho Rusesabagina ageze asubira mu muryango we muri USA

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Amakuru mashya y’aho Rusesabagina ageze asubira mu muryango we muri USA
Share on FacebookShare on Twitter

Rusesabagina Paul uherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, agahita arekurwa ndetse akanafata rutemikirere asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America, uyu munsi ashobora kurara ari kumwe n’umuryango we i San Antonio muri Texas.

Paul Rusesabagina yarekuwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 24 Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’u Rwanda, wamuhaye imbabazi hamwe n’abandi bantu 19 baregwaga hamwe, barimo Nsabimana Callixte Sankara.

Ifungurwa rya Rusesabagina ryabaye inkuru y’icyumweru gishize ndetse n’ubu ikaba ikomeje kugarukwaho yaba mu Rwanda ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye ku Isi birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ryakurikiwe n’ibigiye gukurikiraho.

Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, nibwo Rusesabagina yavuye mu Rwanda, akurira rutemikirere akerecyeza i Doha muri Qatar nk’Igihugu cyanagize uruhare mu guhabwa imbabazi kwe, kiganiriye n’u Rwanda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America zabyifuzaga.

Amakuru agezweho ubu, yemeza ko Rusesabagina yamaze guhaguruka i Doha muri Qatar akerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas aho asanze umuryango we.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha aya makuru, biravuga ko Rusesabagina yavuye i Doha kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 yerecyeza muri uriya mujyi wa Houston.

Aya makuru yanahamijwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina, ko yahagurutse i Doha, ku buryo uyu munsi ashobora kurara iwe aho atuye i San Antonio muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 14 =

Previous Post

DRCongo: Byongeye kudogera M23 igarukana imbaraga zidasanzwe

Next Post

Iby’Amavubi byagumye ari akazuyaze amahirwe ayaca mu myanya y’intoki

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Iby’Amavubi byagumye ari akazuyaze amahirwe ayaca mu myanya y’intoki

Iby’Amavubi byagumye ari akazuyaze amahirwe ayaca mu myanya y’intoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.