Amakuru mashya y’aho Rusesabagina ageze asubira mu muryango we muri USA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rusesabagina Paul uherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, agahita arekurwa ndetse akanafata rutemikirere asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America, uyu munsi ashobora kurara ari kumwe n’umuryango we i San Antonio muri Texas.

Paul Rusesabagina yarekuwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 24 Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’u Rwanda, wamuhaye imbabazi hamwe n’abandi bantu 19 baregwaga hamwe, barimo Nsabimana Callixte Sankara.

Izindi Nkuru

Ifungurwa rya Rusesabagina ryabaye inkuru y’icyumweru gishize ndetse n’ubu ikaba ikomeje kugarukwaho yaba mu Rwanda ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye ku Isi birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ryakurikiwe n’ibigiye gukurikiraho.

Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, nibwo Rusesabagina yavuye mu Rwanda, akurira rutemikirere akerecyeza i Doha muri Qatar nk’Igihugu cyanagize uruhare mu guhabwa imbabazi kwe, kiganiriye n’u Rwanda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America zabyifuzaga.

Amakuru agezweho ubu, yemeza ko Rusesabagina yamaze guhaguruka i Doha muri Qatar akerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas aho asanze umuryango we.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha aya makuru, biravuga ko Rusesabagina yavuye i Doha kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 yerecyeza muri uriya mujyi wa Houston.

Aya makuru yanahamijwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina, ko yahagurutse i Doha, ku buryo uyu munsi ashobora kurara iwe aho atuye i San Antonio muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru