Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’

radiotv10by radiotv10
31/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
2
Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’
Share on FacebookShare on Twitter

Solange Umutesi wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, uherutse kwemerera Perezida Paul Kagame ko yagize uburangare ku kibazo yagombye kumwibutsa, yasimbuwe kuri uyu mwanya, hashyirwaho Antoine Mutsinzi.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, rigaragaza ko habayeho amavugurura mu bagize Urwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro.

Ku mwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere ka Kicukiro, hashyizweho Antoine Mutsinzi, akungirizwa na Ann Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’aka Karere.

Izi mpinduka mu Rwego Nshingwabikorwa mu Karere ka Kicukiro, zibaye nyuma y’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame anenze imikorera y’uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka Karere, Solange Umutesi.

Ubwo yasozaga Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yabajije Solange Umutesi iby’ikibazo cy’inyubako yariho yubakwa mu Karere ka Kicukiro ariko ibikorwa byayo bikaza guhagarara, hagakomeza kugaragara ibyari bikingirije ahubakwaga iyi nzu bigasaza bikagaragara nk’umwanda.

Yemeye ko yagize uburangare

Perezida Paul Kagame yibukije uyu wari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro ko iki kibazo yari yakimugaragarije ubwo yasuraga aka Karere, akamwereka iyo nzu yari yambitswe ibintu bidasobanutse, akamusaba ko gikemuka.

Yagize ati “Hanyuma nyuma y’amezi nza kongera kuhanyura nsanga nta kintu na kimwe kigeze gikorwa […] Njye rero ntabwo nigeze mbyumva, ndongera mbwira Minisitiri w’Intebe n’abandi.”

Umukuru w’u Rwanda yabajije uyu muyobozi icyatumye hashira amezi iki kibazo kitarakemuka, atangira avuga ko asaba imbazi “kuko habayeho gutinda […] mukimara kubitwereka twegereye nyiri uriya mutungo yitwa Yannick dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cyari cyararangiye.”

Perezida Kagame yahise amubaza niba ari na we wabafashije kumenya ko icyo cyangombwa cy’uburenganzira bwo kubaka cyari cyarangije igihe, amubwira ko babisabira imbabazi.

Uyu wari Umuyobozi wa Kicukiro, yavuze ko nubwo uyu mushoramari wubakaga yahise ashaka ikindi cyangombwa ariko ntahite asubukura imirimo yo kubaka. Ati “Ni cyo twasabiraga imbabazi.”

Ubwo Umutesi Solange yatangaga ibisobanuro

RADIOTV10

Comments 2

  1. Andrew RUTSINGA says:
    3 years ago

    n’abo muri HUYE bakwiriye gukeburwa, munama y’ababyeyi ku ishuri rya new Vision Primary school i NGOMA, directeur yerekanye ibaruwa y’amashuri yubatswe na RUTAYISIRE yatangiye gusaduka ataratahwa,nuko bahisha ubusembwa borosaho agasima, amashuri yavaga n’ibindi byose bigaragaza ko ntabuzirantenge,aho kubikosora baramwirukana,umunsi yagwiriye abanyeshuri bazaba bavuga ngo ntibari babizi kandi yarandikiye na Polisi,mudukurikiranire tutazashyingura byitwa ngo ni uburangare bw’abayobozi,twahawe n’amakuru ko n’isoko ryari ryatanzwe mu manyanga,

    Reply
  2. Sibomana Jean Bosco says:
    3 years ago

    Niyobamureka sukubasimbuza bagakomeza amanyanga ngahonda nzabadeba iyomihini mishya.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Prince Kid yahishuye icyo avuga ko cyari kigambiriwe ajyanwa mu nkiko ko hari n’ubiri inyuma

Next Post

Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye
IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.