Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko hari intambwe iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko iyi ntambwe ibayeho nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba babyinjiyemo.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yakiraga Perezida wa Kenya William Ruto uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Umwe mu banyamakuru yabajije Abakuru b’Ibihugu byombi, uko babona inzira yo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Paul Kagame avuga ko mu byumweru bicye bishize, hagaragaye ko hari intambwe iri guterwa mu kuba iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyakemuka.

Ati “Twabonye ko hari intambwe nziza yatewe mu kuba ibibazo byakemuka, ariko ntabwo inzira irarangira, hari ibikenewe gukorwa kugira ngo haboneke umuti.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo atari icya vuba kandi ko cyagiye kisubiramo inshuro zitandukanye, kuko abantu bagishakiraga umuti utari uwacyo.

Ati “Imyaka myinshi yatambutse, abantu batindaga mu gushinjanya, ni inde uri mu kuri ni inde utari mu kuri. Byamaze igihe kirekire. Ibyo ubwabyo byagaragazaga ko harimo ikibazo mu gushaka umuti w’ibibazo.”

Yakomeje avuga ko uburyo bwiza bwo gushaka umuti w’ikibazo, ari ukubanza kugsesengurwa, kikigwa neza, ubundi hagashakwa umuti w’umuzi wacyo.

Ati “Iyo utitaye ku muzi w’ibibazo ubundi ugatanga igisubizo kitizweho neza, ibibazo birongera bikisubiramo nyuma y’igihe runaka.”

Perezida Kagame wagarutse no ku bindi bibazo biri ku Isi, yavuze ko ibigenda bibaho bidatanga isomo ryatuma abantu badasubira mu bibazo nk’ibyo banyuzemo mu gihe runaka.

Ati “Rwose nababwiza ukuri ko muri iyi Si yacu abantu badafata isomo rihagije ku bintu, ni na yo mpamvu mubona ibibazo bikomeje kuba ahantu hose, kandi hari ibindi byabibanjirije. Iyo tuza kuba dukura amasomo ku byabaye kandi tukayashyira mu bikorwa twagakwiye kuba dufite ibibazo bicye.”

Yakomeje avuga ko ari na ko bimeze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko “Ibibazo rimwe byabaga biriho bikongera bikagaruka bisa n’ibyo twagize hano mu Rwanda bikongera bikaba nkabyo muri Congo.”

Perezida Kagame avuga ko ari na byo byakomeje gutuma bamwe bavuga ko ari ibibazo by’u Rwanda, abandi bakavuga ko ari ibya Congo.

Yagarutse ku ruhare rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko nibura ari bwo ibibazo byatangiye gufata umurongo.

Ati “Gushyira hamwe kw’abayobozi b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ubundi kandi ni na bo bari hafi y’ikibazo, kandi kikaba cyanabageraho, iyo bakiganiriyeho, ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo nka Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko “Mfite icyizere ko dushobora kubona igisubizo, wenda abaturutse hanze icyo twabasaba ni ugushyigikira ibiriho bikorwa n’abayobozi ba Afurika ndetse n’inkunga Ibihugu byabo biri gutanga, aho kuba bakwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo.”

Yavuze ko nubwo ikibazo kigihari, ariko nibura n’igisubizo na cyo guhari, ati “dukwiye kubiha igihe ku buryo vuba dushobora gukora ibintu tugomba gukora, ubundi hakaba haboneka ibisubizo abantu bategereje igihe kinini.”

Yavuze ko n’ubundi bitumvikanaga uburyo amahanga ya kure yazaga gushaka umuti w’iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, mu karere k’Ibiyaga bigari, ariko abatuye muri aka karere bakaza nyuma.

Perezida Kagame na Ruto mu kiganiro n’abanyamakuru
William Ruto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye

Next Post

Mu Rwanda huzuye Hoteli idasanzwe y’ubwato bureremba mu mazi

Related Posts

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

by radiotv10
20/10/2025
0

Abantu batatu barimo umuhungu ukiri muto w’imyaka 16, basize ubuzima mu kirombe bari bagiye kwibamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
20/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa...

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunya-Somalia wahoze ayobora Ibitaro bikuru by'Igihugu, washakishwaga n’inzego z’ubutabera za kiriya Gihugu zimukekaho ibyaha birimo gufata ku ngufu no gufata...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
20/10/2025
1

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

IZIHERUKA

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo
MU RWANDA

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

by radiotv10
20/10/2025
0

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

20/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

20/10/2025
Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda huzuye Hoteli idasanzwe y’ubwato bureremba mu mazi

Mu Rwanda huzuye Hoteli idasanzwe y’ubwato bureremba mu mazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyarwanda batatu basize ubuzima aho bari bagiye gushakishiriza ubutunzi mu bikorwa bitanyuze mu mucyo

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.