Perezida Kagame yavuze icyatumye habaho impinduka nziza mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko hari intambwe iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko iyi ntambwe ibayeho nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba babyinjiyemo.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yakiraga Perezida wa Kenya William Ruto uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Umwe mu banyamakuru yabajije Abakuru b’Ibihugu byombi, uko babona inzira yo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Paul Kagame avuga ko mu byumweru bicye bishize, hagaragaye ko hari intambwe iri guterwa mu kuba iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyakemuka.

Ati “Twabonye ko hari intambwe nziza yatewe mu kuba ibibazo byakemuka, ariko ntabwo inzira irarangira, hari ibikenewe gukorwa kugira ngo haboneke umuti.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo atari icya vuba kandi ko cyagiye kisubiramo inshuro zitandukanye, kuko abantu bagishakiraga umuti utari uwacyo.

Ati “Imyaka myinshi yatambutse, abantu batindaga mu gushinjanya, ni inde uri mu kuri ni inde utari mu kuri. Byamaze igihe kirekire. Ibyo ubwabyo byagaragazaga ko harimo ikibazo mu gushaka umuti w’ibibazo.”

Yakomeje avuga ko uburyo bwiza bwo gushaka umuti w’ikibazo, ari ukubanza kugsesengurwa, kikigwa neza, ubundi hagashakwa umuti w’umuzi wacyo.

Ati “Iyo utitaye ku muzi w’ibibazo ubundi ugatanga igisubizo kitizweho neza, ibibazo birongera bikisubiramo nyuma y’igihe runaka.”

Perezida Kagame wagarutse no ku bindi bibazo biri ku Isi, yavuze ko ibigenda bibaho bidatanga isomo ryatuma abantu badasubira mu bibazo nk’ibyo banyuzemo mu gihe runaka.

Ati “Rwose nababwiza ukuri ko muri iyi Si yacu abantu badafata isomo rihagije ku bintu, ni na yo mpamvu mubona ibibazo bikomeje kuba ahantu hose, kandi hari ibindi byabibanjirije. Iyo tuza kuba dukura amasomo ku byabaye kandi tukayashyira mu bikorwa twagakwiye kuba dufite ibibazo bicye.”

Yakomeje avuga ko ari na ko bimeze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko “Ibibazo rimwe byabaga biriho bikongera bikagaruka bisa n’ibyo twagize hano mu Rwanda bikongera bikaba nkabyo muri Congo.”

Perezida Kagame avuga ko ari na byo byakomeje gutuma bamwe bavuga ko ari ibibazo by’u Rwanda, abandi bakavuga ko ari ibya Congo.

Yagarutse ku ruhare rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko nibura ari bwo ibibazo byatangiye gufata umurongo.

Ati “Gushyira hamwe kw’abayobozi b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ubundi kandi ni na bo bari hafi y’ikibazo, kandi kikaba cyanabageraho, iyo bakiganiriyeho, ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo nka Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko “Mfite icyizere ko dushobora kubona igisubizo, wenda abaturutse hanze icyo twabasaba ni ugushyigikira ibiriho bikorwa n’abayobozi ba Afurika ndetse n’inkunga Ibihugu byabo biri gutanga, aho kuba bakwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo.”

Yavuze ko nubwo ikibazo kigihari, ariko nibura n’igisubizo na cyo guhari, ati “dukwiye kubiha igihe ku buryo vuba dushobora gukora ibintu tugomba gukora, ubundi hakaba haboneka ibisubizo abantu bategereje igihe kinini.”

Yavuze ko n’ubundi bitumvikanaga uburyo amahanga ya kure yazaga gushaka umuti w’iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, mu karere k’Ibiyaga bigari, ariko abatuye muri aka karere bakaza nyuma.

Perezida Kagame na Ruto mu kiganiro n’abanyamakuru
William Ruto

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru