• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Ibyabaye ku bagiye mu nama batumijweho n’umuyobozi byatumye bataha bamwijujutira

radiotv10by radiotv10
06/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Ibyabaye ku bagiye mu nama batumijweho n’umuyobozi byatumye bataha bamwijujutira
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Gihumuza mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bagiye mu Nteko y’Abaturage baramutegereza baramubura kandi ari we wari wabatumijeho.

Aba baturage bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, bitabiriye inteko y’Abaturage nkuko bisanzwe ndetse bari bararitswe n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Bamwe muri bo babwiye RADIOTV10 ko bahageze saa munani, abandi bahagera saa cyenda, ariko bagasanga umuyobozi atarahagera, bagategereza bagaheba kuko byageze saa kumi n’imwe bataramuca iryera.

Speciose Mukandutiye yagize ati “Nahageze saa cyenda kuko Mudugudu yari yatubwiye ngo twitabire inama yatubazaga amafaranga y’umuryango… ati ‘hari inteko idasanzwe’. Ubwo rero icyantunguye ku nteko idasanzwe, ndahageze mbura abantu.”

Uyu muturage avuga ko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, yabanyuzeho akigendera dore ko iyi nteko yagombaga kubera ku Biro by’Akagari.

Ati “Gitifu w’Akagari ntasohotse turi aha akigendera hari ubwo atubwiye ngo nta nama ihari!! Mudugudu se ari he? kandi yarabwiye abantu ngo hari inama idasanzwe!”

Aba baturaga basaba ko mu gihe iyi Nteko itari bube, bajya babimenyeshwa mbere, kugira ngo ntibirirwe baza, kugira ngo bagire utundi turimo bikorera.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne yamenyesheke RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye aba baturage baza mu nteko yabo ariko bagategereza umuyobozi bakamubura.

Yagize ati “Mbere yuko inteko iba hajyaho umuhwituzi akamenyesha aho inteko iri bubere. Ikindi ni uko tugiye gukurikirana tukareba ikibazo gihari mu Mudugudu wa Rebero ku bijyanye n’inteko.”

 

INKURU MU MASHUSHO

Yussuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 13 =

Previous Post

Abaganga bahamijwe icyaha kidasanzwe cyakurikiwe n’imyigaragambyo y’umujinya w’umuranduranzuzi

Next Post

Hagiye hanze andi makuru mashya ku mukino wabanjirijwe n’impaka ndende

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi

Hagiye hanze andi makuru mashya ku mukino wabanjirijwe n’impaka ndende

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.