Rwamagana: Ibyabaye ku bagiye mu nama batumijweho n’umuyobozi byatumye bataha bamwijujutira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Gihumuza mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bagiye mu Nteko y’Abaturage baramutegereza baramubura kandi ari we wari wabatumijeho.

Aba baturage bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, bitabiriye inteko y’Abaturage nkuko bisanzwe ndetse bari bararitswe n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Izindi Nkuru

Bamwe muri bo babwiye RADIOTV10 ko bahageze saa munani, abandi bahagera saa cyenda, ariko bagasanga umuyobozi atarahagera, bagategereza bagaheba kuko byageze saa kumi n’imwe bataramuca iryera.

Speciose Mukandutiye yagize ati “Nahageze saa cyenda kuko Mudugudu yari yatubwiye ngo twitabire inama yatubazaga amafaranga y’umuryango… ati ‘hari inteko idasanzwe’. Ubwo rero icyantunguye ku nteko idasanzwe, ndahageze mbura abantu.”

Uyu muturage avuga ko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, yabanyuzeho akigendera dore ko iyi nteko yagombaga kubera ku Biro by’Akagari.

Ati “Gitifu w’Akagari ntasohotse turi aha akigendera hari ubwo atubwiye ngo nta nama ihari!! Mudugudu se ari he? kandi yarabwiye abantu ngo hari inama idasanzwe!”

Aba baturaga basaba ko mu gihe iyi Nteko itari bube, bajya babimenyeshwa mbere, kugira ngo ntibirirwe baza, kugira ngo bagire utundi turimo bikorera.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne yamenyesheke RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye aba baturage baza mu nteko yabo ariko bagategereza umuyobozi bakamubura.

Yagize ati “Mbere yuko inteko iba hajyaho umuhwituzi akamenyesha aho inteko iri bubere. Ikindi ni uko tugiye gukurikirana tukareba ikibazo gihari mu Mudugudu wa Rebero ku bijyanye n’inteko.”

 

INKURU MU MASHUSHO

Yussuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru