Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hamenyakanye amakuru mashya y’uwagaragaye asambanira mu ruhame n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
10/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umuntu uri gusambanira mu kabari bivugwa ko ari ako mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, byamenyekanye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi ubikekwaho ndetse akaba ari umukozi w’urwego rwa Leta.

Aya makuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry wabwiye Igihe ko uwo mukozi w’Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi tariki 06 Mata 2023.

Dr Murangira watangaje ko uyu mugabo akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni, giteganywa n’ingingo y’143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yavuze ko uyu mugabo yakoreye iki cyaha akekwaho mu kabari ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina.

Yatawe muri yombi nyuma yuko hacicikanye amashusho agaragaza umugabo wicaye mu kabari akikiye umukobwa bagaragara nk’abari kwinezeza bakora imibonano mpuzabitsina.

Bivugwa ko iki gikorwa cyabaye tariki 01 Mata 2023, kikabera mu kabari ko mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu gihe uyu mugabo asanzwe akora mu Karere ka Nyamagabe, ubu akaba acungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima.

Nubwo iki gikorwa cyari kimaze iminsi kibaye, aya mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, anengwa na benshi bagiye bagira icyo bayavugaho.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 143: Gukora ibiterasoni mu ruhame

Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 16 =

Previous Post

Bacuruza bata amarira mu bicuruzwa byabo kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kubaho

Next Post

Rubavu: Banze gukomeza kubihisha bahishura ibyo bakorerwa na Gitifu bavuga ko barambiwe

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Banze gukomeza kubihisha bahishura ibyo bakorerwa na Gitifu bavuga ko barambiwe

Rubavu: Banze gukomeza kubihisha bahishura ibyo bakorerwa na Gitifu bavuga ko barambiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.