• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: M23 yavuze abahise bicwa ikirekura ibice yari yarafashe barimo Umuhoza washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
11/04/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: M23 yavuze abahise bicwa ikirekura ibice yari yarafashe barimo Umuhoza washenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wavuze ko ukomeje gushengurwa n’ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi byongeye kubura muri Kibumba nyuma yuko irekuye aka gace, ahamaze kwicwa bamwe mu baturage barimo umuganga witwa Umuhoza Josephine.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, ritabariza abaturage bo mu gace ka Kibumba gaherutse kurekurwa n’uyu mutwe.

Iri tangazo rya M23 ritangira rivuga ko uyu mutwe ushingiye ku byemezo by’inama y’Abakuru ba EAC yabereye i Bujumbura mu Burundi tariki 04 Gashyantare, umaze kurekura ibice binyuranye birimo Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitshanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi.

Gusa uyu mutwe uvuga ko bimwe muri ibi bice, byatinze kugeramo ingabo z’Umuryango wa Afrurika y’Iburasirazuba (EACRF), biha icyuho FARDC n’imitwe iyifasha kubyigabiza.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ribabajwe n’ibikorwa byo kurenga ku myanzuro yafashwe, aho abaturage bo muri Kibumba bavuga ko ibikorwa by’ubwicanyi byongeye kubura, bikozwe na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Nyatura, APCLS, CODECO, PARECO, Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

M23 yakomeje igaragaza abantu biciwe muri ibi bikorwa byabereye byumwihariko mu duce twa Busumba na Rigogwe ahabereye ubwicanyi tariki 25 Werurwe 2023.

Uvuga kandi ko tariki 03 Mata 2023 mu gace ka Bunyole hishwe uwitwa Munyarungabo Mukunzi, ndetse na Umuhoza Josephine wishwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, wiciwe mu gace ka Rusekera, ahavuzwe n’amagambo y’urwango.

Uyu Umuhoza Josephine wishwe kuri uyu wa Mbere, yari asanzwe ari umuganga ku Kigo Nderabuzima kitiriwe Mutagatifu Benoit, aho yababaje benshi bagiye bashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko babajwe no kuba yishwe na FDLR.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti “M23 irasaba EAC-RF kurindira umutekano abasivile bo muri ibi bice.”

M23 kandi yaboneyeho gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kureka kwigabiza ibice byarekuwe n’uyu mutwe kuko bitari mu myanzuro yafashwe.

Josephine wishwe akababaza benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

Next Post

Umugeni bamutekera inyama z’ingona!!: Ibitangaje by’aho badakozwa inyama z’amatungo bakikundira iz’inyamaswa

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umugeni bamutekera inyama z’ingona!!: Ibitangaje by’aho badakozwa inyama z’amatungo bakikundira iz’inyamaswa

Umugeni bamutekera inyama z’ingona!!: Ibitangaje by’aho badakozwa inyama z’amatungo bakikundira iz’inyamaswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.