Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muri FERWAFA zahinduye imirishyo: Perezida wayo yafashe icyemezo gitunguranye

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Muri FERWAFA zahinduye imirishyo: Perezida wayo yafashe icyemezo gitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Mugabo Nizeyimana Olivier wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye kuri uyu mwanya avuga ko ari ku bw’impamvu ze bwite zimukomereye.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, bigaragara ko yanditswe none, aho Olivier yandikiye Abanyamuryango ba FERWAFA.

Muri iyi baruwa, Olivier atangira amenyesha abanyamuryango ba FERWAFA ko yayanditse “Ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

Niziyimana Olivier asoza muri iyi baruwaashimira abanyamurango ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku cyizere bari baramugiriye.

Olivier yari agiye kuzuza imyaka ibiri ari Perezida wa FERWAFA kuko yatorewe uyu mwanya tariki 27 Kamena 2021, ubwo yatorwaga n’abanyamuryango 59 bari bitabiriye Inteko Rusange idasanzwe yari yateranye kuri uwo munsi.

Yari yasimbuye Brig Gen (Rtd) Sekamana Damascène na we wari weguye muri Mata muri uwo mwaka wa 2021, nyuma yo kumara imyaka itatu na we ari Perezida w’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 1 =

Previous Post

Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Next Post

Hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kizanakinwamo umukino usogongeza ku mateka akomeye y’u Rwanda

Related Posts

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
08/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda...

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

by radiotv10
08/01/2026
0

Rutanga Eric wakiniye amakipe arimo akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, yatangaje ko yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga,...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kizanakinwamo umukino usogongeza ku mateka akomeye y’u Rwanda

Hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kizanakinwamo umukino usogongeza ku mateka akomeye y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.