Muri FERWAFA zahinduye imirishyo: Perezida wayo yafashe icyemezo gitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mugabo Nizeyimana Olivier wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye kuri uyu mwanya avuga ko ari ku bw’impamvu ze bwite zimukomereye.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, bigaragara ko yanditswe none, aho Olivier yandikiye Abanyamuryango ba FERWAFA.

Izindi Nkuru

Muri iyi baruwa, Olivier atangira amenyesha abanyamuryango ba FERWAFA ko yayanditse “Ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

Niziyimana Olivier asoza muri iyi baruwaashimira abanyamurango ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku cyizere bari baramugiriye.

Olivier yari agiye kuzuza imyaka ibiri ari Perezida wa FERWAFA kuko yatorewe uyu mwanya tariki 27 Kamena 2021, ubwo yatorwaga n’abanyamuryango 59 bari bitabiriye Inteko Rusange idasanzwe yari yateranye kuri uwo munsi.

Yari yasimbuye Brig Gen (Rtd) Sekamana Damascène na we wari weguye muri Mata muri uwo mwaka wa 2021, nyuma yo kumara imyaka itatu na we ari Perezida w’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru