Hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kizanakinwamo umukino usogongeza ku mateka akomeye y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itorero Inganzo Ngari riri gutegurira Abaturarwanda igitaramo kiswe ‘Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda’ kizanakinwamo umukino ushushanya ubutwari bw’abaguye u Rwanda ndetse n’ubw’abarubohoye bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igitaramo kizaba tariki 04 Kanama 2023, kizabera mu ihema rya Camp Kigali aho iri torero rizakinira umukino ukomoza ku mateka y’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Bacyise Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda kuko bazakina umukino ukomoza ku bigwi by’uyu mwami ufatwa nk’uwakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda kuko yarubunduye nyuma y’imyaka 11 yari amaze (yarahungiye) i Karagwe.

Icyo gihe cyose u Rwanda, Abanyarwanda n’umuco wabo byarazimanganye.

Ubwo Ruganzu II Ndoli yari amaze kwima ingoma yaguye inkiko z’u Rwanda agarura indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo Nyarwanda.

Mu byo Ruganzu II Ndoli yagaruye harimo Umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.

Uretse Ruganzu II Ndoli, muri uyu mukino Itorero Inganzo Ngari rizerekana ubutwari bw’abana b’u Rwanda barubohoye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bakanakomezanya mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyamaze gusenyuka.

Iki gitaramo kizaba ari icya karindwi cy’Inganzo Ngari nyuma y’icyo bise ‘Inganzo Ngari Twaje’ cyabaye mu 2009, Umuco cyabaye mu 2010, Bwiza bwa mashira cyabaye mu 2011, Inzira ya bene u Rwanda cyabaye mu 2013.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru